skol
fortebet

Umusirikare w’ u Rwanda yaguye muri Centrafrique atabara abaturage bari bagabweho igitero

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Umwe mu basirikare b’ u Rwanda bari mu butumwa bw’ amahoro muri Centreafrica yapfiriye mu gikorwa cy’ ubutabazi ingabo z’ u Rwanda zakoreraga abaturage bari bagabweho igitero n’ abarwanyi bitwaje intwaro.

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyababajwe n’urupfu rw’ uyu musirikare wapfiriye Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’ubutabazi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko uwo mutwe wateye mu gace kazwi na PK5 ariko ingabo z’u Rwanda zigashobora kuwukumira zikanakiza n’abaturage. Muri iyo mirwano ni naho uwo musirikare yaguye nk’ uko Kigali today yabitangaje.

RDF yijeje ko uwo musirikare azashyingurwa mu cyubahiro akwiye, kandi akazashyingurwa mu Rwanda.

Muri iyo mirwano hakomeretsemo abandi basirikare umunani ariko bose bakaba bahawe ubutabazi bw’ibanze.

U Rwanda rufite abasirikare 960 bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abaturage, abayobozi n’inzego zikomeye muri iki gihugu.

Ibitekerezo

  • Birababaje.Ariko bakwiye kuvayo kuko nta hantu na hamwe abasirikare ba UN (blue helmets) bazanye amahoro.UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Imana yonyine niyo ifite uko izazana amahoro ku isi.Abazi bible bazi uko izabigenza.Bavuga ko hari umunsi w’imperuka uzakuraho abantu babi bose hagasigara abeza gusa.

    ariko mutabzi bagukuyeho iryo zina ko ibyo uvuga bidahuye n,uko witwa?
    abashyizeho gahunda yo gutabara abaturage ni injiji?
    rero ngo byose ni yesu uzabikemura ?
    reka daaaa
    blue helmets ushaka kuvuga z,imburamumaro ni izari mu rwanda inkoramaraso zica abatutsi ariko RDF ntabwo yarebera
    abaturage bicwa.

    ariko mutabzi bagukuyeho iryo zina ko ibyo uvuga bidahuye n,uko witwa?
    abashyizeho gahunda yo gutabara abaturage ni injiji?
    rero ngo byose ni yesu uzabikemura ?
    reka daaaa
    blue helmets ushaka kuvuga z,imburamumaro ni izari mu rwanda inkoramaraso zica abatutsi ariko RDF ntabwo yarebera
    abaturage bicwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa