skol
fortebet

Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP IYABURUNGA arafunzwe

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, bwemeje ko uwari Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Sponsored Ad

CSP Iyaburunga Innocent amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugegenzacyaha (RIB), kubera ibyaha bitaramenyekana akurikiranyweho

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yitabye RIB, ariko atazi neza niba yarafunzwe.

Yagize ati “CSP Iyaburunga Innocent yitabye RIB, ntuba uzi niba ari bufungwe, ntuba uzi inzira barimo, ariko yaritabye, kwitaba yitabye RIB.”

Mu minsi ishize,CSP Iyaburunga yaherukaga kwandikira abakuru b’amadini ko hari ikibazo cy’imirire mibi muri Gereza bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Ibaruwa y’uriya Mucungagereza yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibaruwa Diyosezi Gatolika ya Byumba yandikiye Abapadiri, n’abayoboke ba Kiliziya ku wa 28 Kanama 2020 itabariza Imfungwa n’abagororwa bafite imirire mibi.

Ibaruwa CSP Iyaburunga Innocent yandikiye amadini atandukanye arimo Kiliziya Gatolika na ADEPR, yagiraga iti "Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbasabe ko mwadutera inkunga y’inyongerafunguro y’abagororwa b’abanyantege nke n’abandi bagize ikibazo cyo kubyimba amaguru kubera imirire mibi, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko abagororwa n’imfungwa badasurwa.”

Nyuma yo kubona iyi baruwa, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Servilien Nzakamwita yasohoye itangazo risaba abakirisitu kwitanga kugira ngo bagoboke aba bafungwa n’abagororwa. Ni itangazo ryasohotse ku wa 29 kanama 2020.

Nyuma y’iri tangazo, Urwego rushinzwe imfugwa n’abagororwa rwahise rusohora ibaruwa irivuguruza, aho rwavuze ko nta mfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imirire mibi muri ibi bihe bya Covid-19 kubera kudasurwa.

RCS yavuze ko ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa itigeze igabanuka, ndetse ko hashyizweho uburyo abafungiye mu magereza bohererezwa amafaranga n’imiryango yabo, nubwo batabasha kubasura muri ibi bihe bya Covid-19.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. MURANGIRA Thierry ntacyo aratangaza ku ifungwa rya CSP IYABURUNGA Innocent.

CSP IYABURUNGA yageze mu Rwego rw’Amagereza muri 2014 avuye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yahise ayobora Gereza ya Nyanza ayimaramo imyaka ine, muri 2018 yayoboye Gereza ya Nyarugenge, ayiyobora imyaka 2 muri uyu mwaka wa 2020 nibwo yagiye kuyobora Gereza ya Gicumbi.


Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa