skol
fortebet

Urujijo ku cyahitanye umugabo wari ufungiye kuri sitasiyo ya Byumba

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri station ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi haravugwa urupfu rw’umuturage witwa Barayavuga Jean Damascene wari utuye mu murenge wa Bwisige wari uhafungiye.

Sponsored Ad

Hashize icyumweru kirengaho gato hashyinguwe umugabo witwa Barayavuga Jean Damascene wari utuye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi.

Bamwe mu bagize umuryango we baravuga ko urupfu rwe rwababereye amayobera kuko ngo yakuwe mu rugo iwe n’abashinzwe umutekano barimo abadaso(DASSO) n’abasirikare mu rukerera rwo ku itariki ya 13 Nzeli uyu mwaka wa 2018 ngo azira gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamujyana ku biro by’uyu murenge hanyuma aza kwerekezwa kuri station ya Polisi ya Byumba;nyuma y’iminsi itatu batungurwa no kumenyeshwa ko yapfuye .

Bashingiye ku bimenyetso babonye ku murambo wa Nyakwigendera Barayavuga ubwo bajyaga kuwufata ku bitaro bya Byumba,aba baturage bemeza ko uyu mugabo usize abana barindwi n’umugore yaba yarishwe n’inkoni yakubiswe nubwo batazi aho yaba yarazikubitiwe dore ko n’ibisubizo byo kwa muganga ntabyo bafite ku bitaro bya Byumba umurambo wajyanyweho babibimye.

Twegereye ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba ngo twumve impamvu bwanze kwereka abavandimwe ba Nyakwigendera icyamwishe maze Dr. Twizeyimana Jean de Dieu ubiyobora avuga ko byaba binyuranyije n’amabwriza abagenga gusa yemeza ko ibisubizo byavuye mu isuzuma ry’umurambo babihaye Polisi.

Urwego rwa Polisi aba baturage bashyira mu majwi ko ari rwo rwaba ruri inyuma y’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ntirwifuje kugira icyo rubivugaho.

Ni mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, umuvugizi warwo yoherereje umunyamakuru wa TV na Radio One ubutumwa bugufi buvuga ko amakuru y’ibanze bafite ari uko uyu mugabo Barayavuga yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri byumvikanisha ko ari bwo bushobora kuba bwamuhitanye.

Mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bwamaze gupima umurambo wa Nyakwigendera ngo bugaha Polisi ibisubizo nyamara polisi ntishake kugira icyo ibivugaho;RIB yo igaragaza ko ntabyo irabona ndetse nta n’ikirego cy’abavandimwe ba nyakwigendera irakira. Ibikomeje gutera urujijo abavandimwe be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa