skol
fortebet

Ykee Benda yatanze umuburo ku bahanzi b’i Bugande bari gufungirwa mu Barabu

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi bo muri Uganda ntabwo bakomeje guhirwa no gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu Barabu, birimo Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kuko bakigera yo bahita batabwa muri yombi ibitaramo bigasubikwa guhera ubwo.
Iki ni ikibazo cyongeye gufata intera nyuma y’uko ku wa 20 Mata 2024 ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hasakaye amashusho umuhanzi wo muri iki gihugu Fik Gaza atabwa muri yombi ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege muri Saudi Arabia agiye gukorera igitaramo muri icyo (...)

Sponsored Ad

Abahanzi bo muri Uganda ntabwo bakomeje guhirwa no gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu Barabu, birimo Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kuko bakigera yo bahita batabwa muri yombi ibitaramo bigasubikwa guhera ubwo.

Iki ni ikibazo cyongeye gufata intera nyuma y’uko ku wa 20 Mata 2024 ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hasakaye amashusho umuhanzi wo muri iki gihugu Fik Gaza atabwa muri yombi ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege muri Saudi Arabia agiye gukorera igitaramo muri icyo gihugu.

Uyu muhanzi akaba yarafashwe hamwe n’ikipe ye ndetse abo bari kumwe kugeza ubu bafunzwe iminsi icumi. Polisi ya Uganda ikaba itangaza ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo. Ibi byabaye nibyo byatumye Abagande batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bifatira ku gahanga Ibihugu by’Abarabu bavuga ko bari kwibasira abahanzi babo.

Mu bagize icyo bavuga kuri iki kibazo, barimo umuhanzi Ykee Benda wagaragaje ko abahanzi bo muri Uganda bakirinda kujya gukorera ibitaramo mu bihugu by’Abarabu, kuko agaragaza ko Abenegihugu bashinzwe kwamamaza ibitaramo (promoter) baba bafitiye ishari Abagande, bigatuma batifuza ko bakorera ibitamo mu bihugu byabo.

Uretse umuhanzi Fik Gaza wafunzwe ageze ku kibuga cy’indege muri Saudi Arabia, mu minsi yashize undi muhanzi witwa Beenie Gunter nawe yafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse we yamaze n’iminsi myinshi muri gereza, kugera ubwo inzego zitandukanye zitabajwe, birangira Bobi Wine agize uruhare mu irekurwa ry’uyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa