skol
fortebet

Rayon Sports y’abagore mu nzira yo kwegukana ikindi gikombe gikomeye gikinirwa mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore isezereye AS Kigali aho yayitsinze ibitego 2-0, igiteranyo kikaba 2-1 mu mikino ibiri.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye Nzove, itangazamakuru ryabujijwe gufata amafoto n’amashusho by’umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 15 ibifashijwemo na Marry Chavinda,uyu kandi yanatsinze ikindi gitego ku munota wa 47.

Rayon Sports yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports izakina na Indahangarwa ku mukiko wa nyuma.Iyi kipe yasezereye Fatima yo mu karere ka Musanze iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Nyuma y’umukino,habaye imirwano hagati y’umutoza wa AS Kigali witwa Saida wanze gusuhuza Rwaka Claude umukino urangiye.

Saidi yabwiye Rwaka ko gusuhuza umutoza nyuma y’umukino atari itegeko mu gihe uyu Rwaka yamushinjaga ko yagiye kumusuhuza undi akamukubita urushyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa