skol
fortebet

Jimmy Gatete yahishuye byinshi akunda ndetse n’abakinannyi beza 11 mu bo bakinanye

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wakunzwe na benshi mu Rwanda, Jimmy Gatete yahishuye byinshi ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru yubatsemo izina mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu yibukirwa ku bihe byiza yagize mu rugendo rwe nk’umukinnyi udasanzwe wajyanye u Rwanda mu gikombe cya Afurika ndetse abakunzi ba ruhago bamwita ’Rutahizamu w’Abanyarwanda.’

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagarutse ku buzima bwe bwa ruhago hano mu Rwanda mu makipe nka Mukura VS,Rayon Sports na APR FC.

Yagarutse ku mukino wamushimishije kuruta indi ndetse anavuga abakinnyi 11 b’ibihe byose yakinanye nabo mu Rwanda.

Jimmy Gatete yagize ati “Kuri njye, umukino wa Mukura VS n’ikipe y’i Bugande yitwa KCCA wansigiye ibintu byinshi cyane.”

Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki kiganiro, Gatete yahishuye ko nubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Gikundiro yakoze amanyanga kugira ngo imwigarurire.

Ati "Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo."

"Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo."

Abakinnyi 11 b’ibihe byose ba Jimmy Gatete:

Mu izamu: Murangwa Eugene

Abinyuma: Katauti Ndikumana, Sibo Abdul, Kalisa Claude na Bizagwira Leandre

Abakina hagati mu kibuga: Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa.

Abataha izamu; Gatete Jimmy, Kabongo Honore , Desire Mbonabucya.

Jimmy Gatete yashimiye umusanzu wa Perezida Kagame mu gushyigikira Amavubi yerekeje muri CAN 2004.

Yavuze ko kujya muri Can 2004 Perezida Paul Kagame yabigizemo uruhare rudasanzwe rwo kubasura kenshi ku myitozo, kubatumira mu biro bye ndetse akabakemurira bimwe mu bibazo by’amikoro.

Ati:"Perezida yatubaye hafi cyane, akatugira inama. Utwo tubazo twa ‘motivation’ ugasanga araturangije, ni ibyo kumushimira."

Jimmy Gatete yahishuye ko ari kwandika ku buzima yanyuzemo butazwi.

Jimmy Gatete yanyomoje abavuga ko ibitangaza byose yakoze mu mupira w’amaguru yabikeshaga izindi mbaraga(amarozi) avuga ko yari impano ye ndetse yabikeshaga gukunda umurimo ndetse n’ikinyabupfura.

Ati:"Ndi gutegura documentaire n’igitabo, ni ho nzasobanura ibintu byinshi mutazi ntaranavuga.’’

Abahanzi ba kera nibo akunda barimo Kayirebwa Cecile ndetse afana ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, yamenye mu 1990.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa