skol
fortebet

Umupilote yatereye ivi mu ndege abagenzi bose bamuhanze amaso [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupilote w’indege yatunguriye umukunzi we mu ndege yari atwaye amusaba ko yazamubera umugore imbere y’abandi bagenzi,undi nawe arabyemera.
Konrad Hanc, kapiteni w’indege ya Polish Airlines’ Embrarer 195, yari atwaye indege yerekeza i Krakow ubwo yatunguraga uyu mukunzi we wari umugenzi.
Amashusho yerekana Kapiteni Hanc asohoka aho batwarira [cockpit] kugirango yibwire abagenzi kuri PA system. Yatangiye kubatungura avuga urukundo rwe, mbere yo gutera ivi rimwe maze agasaba umukunzi we ko (...)

Sponsored Ad

Umupilote w’indege yatunguriye umukunzi we mu ndege yari atwaye amusaba ko yazamubera umugore imbere y’abandi bagenzi,undi nawe arabyemera.

Konrad Hanc, kapiteni w’indege ya Polish Airlines’ Embrarer 195, yari atwaye indege yerekeza i Krakow ubwo yatunguraga uyu mukunzi we wari umugenzi.

Amashusho yerekana Kapiteni Hanc asohoka aho batwarira [cockpit] kugirango yibwire abagenzi kuri PA system. Yatangiye kubatungura avuga urukundo rwe, mbere yo gutera ivi rimwe maze agasaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Yagize ati: "Mu rugendo rw’uyu munsi hari umuntu udasanzwe kandi ndizera ko ntacyo yari yiteze".

Bagabo namwe bagore, mu mwaka umwe n’igice ndi muri aka kazi nahuye n’umuntu w’igitangaza wahinduye ubuzima bwanjye rwose.

“Uri uw’agaciro kuri njye. Uri inzozi zanjye zikomeye zabaye impamo. Niyo mpamvu ngomba kugusaba akantu, mukundwa. ”

"Uzambera umugore?" yabajije iki kibazo apfukamisha ivi rimwe. Amaso ye yari yuzuye amarira ubwo yari ategereje yihanganye igisubizo cy’umukunzi we, afashe indabyo yaherejwe n’undi mugenzi.

Paula yagaragaye yiruka mu ndege mbere yo gusimbukira mu maboko y’umugabo we w’ahazaza.

Yamuhereje ikiganza cye aramubwira ati: "Sinzi niba ariko kuboko bambikamo impeta".

Hanc yavuze ko aba bombi bahuriye mu ndege yerekeza i Krakow, umujyi uri mu majyepfo ya Polonye hafi y’umupaka wa Czech Republic ari nayo mpamvu yahisemo guterera ivi muri uru rugendo nanone.



REBA VIDEWO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa