skol
fortebet

M23 yafashe agace ka Kinigi abaturage bayakirana amarira menshi

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bahaye umutwe wa M23 icyubahiro abandi bayitura agahinda bamaranye iminsi,ubwo yari imaze gufata agace ka Kinigi,Gen.Mugabo wa FARDC avukamo.

Sponsored Ad

Mu mirwano yahereye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru,ihanganishije umutwe wa M23 na FDLR na FARDC ,yarangiye agace ka Kinigi kigarurirwe n’uyu mutwe wa M23 ,mu gihe Gen.Kigingi wari uharwariye ibikomere by’amasasu yatwawe mu ngobyi arahungishwa ,ifatwa rya Kinigi ryateye aba Wazalendo na FARDC kwitana ba mwana.

Umwe mu babyiboneye n’amaso yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri Kinigi,abaturage babasanganije ibirego byinshi,by’urugomo bakorerwaga na Wazalendo ifatanyije na FDLR,muri urwo rugomo havugwamo ubusahuzi,gufata abagore ku ngufu no kwica abaturage babahoye ubusa.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bigize Teritwari ya Masisi k’umuvuduko uri hejuru,aho abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko byibuze 70% by’ako gace bigenzurwa na M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa