Kigali
startimes

Umugore yubikiriye umugabo babyaranye abana batandatu asinziriye amukata igitsina

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 October 2019 Yasuwe: 3910

Umugore witwa Nikuze Annonciata w’imyaka 47,wo mu Kagari ka Ruhinga mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru arakekwaho gukata igitsina cy’ umugabo we w’ imyaka 40 witwa Ndikumana bafitanye abana 6.


Sponsored Ad


Amakuru aravuga ko ahagana saa munani z’ ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 aribwo uyu mugore yatashye yasinze bigeze mu gicuku afata icyuma cyo mu gikoni atangira gukata igitsina cy’ umugabo we,umugabo ahita ashiguka aratabaza umugore ahita asohoka yiruka arahunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo nta kibazo gikomeye yagize gusa ngo yakomeretse igitsina.

Ati “Ntabwo yabukase ngo buveho(ubugabo), yahise ashigukira hejuru arataka, umugore ahita asohoka yiruka aracika, umugabo nawe ajya ku kigo nderabuzima cya Nyabimata kwivuza.”

CIP Twajamahoro yavuze ko uyu mugore yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo aryozwe iki cyaha cyo gushaka guca ubugabo umugabo we,anasaba abaturage by’ umwihariko ingo zibanye nabi kwirinda amakimbirane ahubwo bakajya begera ubuyobozi bukabafasha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 2977 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 2955 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 3353 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3279 0

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma...

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo...
29 July 2020 Yasuwe: 3336 0

Cameroon : Habonetse umugabo ufite abagore 100 n’abana 500

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroon habarizwa...
27 July 2020 Yasuwe: 3360 0