startimes
Kigali
startimes

Umuherwe w’imyaka 69 wahoze ari nyiri ikipe ya QPR ari mu rukundo n’umunyeshuli arusha imyaka 49 yose [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 November 2019 Yasuwe: 5231

Umuherwe witwa Flavio Briatore wahoze ari nyiri ikipe ya Queens Park Rangers ikina mu cyiciro cya kabiri mu bwongereza ndetse akanayobora umukino wa F1 ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyeshuli w’imyaka 20 mu gihe we afite imyaka 69.


Sponsored Ad


Briatore utunze akayabo k’amadolari yashatse iyi nkumi arusha imyaka 49 kugira ngo imufashe gusaza neza dore ko mu minsi ishize bifotoje bari kurira ubuzima muri Kenya.

Briatore w’imyaka 49 ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 20 witwa Bernadetta Bosi.Uyu muherwe asanzwe ari umucuruzi kabuhariwe yaba mu Butaliyani iwabo no hirya no hino ku isi.

Uyu muherwe yishumbushije aka gakobwa gato kiga amategeko muri kaminuza y’i Milan nyuma yo gutandukana n’umugore we Elisabetta Gregoraci muri Mutarama 2018.

Briatore ubarirwa umutungo wa miliyoni 300 z’amapawundi, yamaze imyaka 3 ari nyiri ikipe ya QPR ndetse yayoboraga umukino wa F1 n’ikipe ya Renault yafashije kwegukana shampiyona mu myaka 10 ishize.

Uyu musaza azwiho gukunda abagore bidasanzwe kuko yagiye atera inda abanyamideli batandukanye abifashijwemo n’akayabo atunze.






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble musonera

    Niko iyi si imeze.Amafaranga yaratsinze.Baca umugani ngo "ufite inkwi arya ibihiye".Ikibazo nuko wa mugani ubukire ari umuzi w’ibibi byinshi.Reba kuba yarataye umugore we agafata uyu mwana.Bisobanura ko yakoze ibyaha 2 icyarimwe:Guta uwo bashakanye n’ubusambanyi.Bizamubuza kubona paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha hanyuma bikazakubuza kuzuka ku munsi w’imperuka kandi ntuzabone ubuzima bw’iteka.Ni ukutagire ubwenge nyakuri (wisdom).Byarutwa nuko wakena ariko ukazaba muli paradizo uri umukire.

    November 2019

Inzindi nkuru

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3101 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 3017 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 3542 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3368 0

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma...

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo...
29 July 2020 Yasuwe: 3387 0

Cameroon : Habonetse umugabo ufite abagore 100 n’abana 500

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroon habarizwa...
27 July 2020 Yasuwe: 3406 0