startimes
Kigali
startimes

Urukundo rwatumye umusore asimbuka inyubako ndende arapfa habura iminota 90 ngo yambare ikanzu yo kurangiza kaminuza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 October 2019 Yasuwe: 4003

Umukobwa witwa Inyoung You wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Boston arashinjwa ubwicanyi butagambiriwe mu kwiyahura k’umukunzi we kwabaye muri Gicurasi.


Sponsored Ad


Kuri uyu wa mbere nibwo ubutabera muri leta ya Massachusetts muri Amerika bwatangaje ko Inyoung You w’imyaka 21 aregwa uruhare mu rupfu rwa Alexander Urtula w’imyaka 22.

Umushinjacyaha Rachael Rollins yavuze ko uyu You, ufite ubwenegihugu bwa Koreya y’Epfo, yahohoteraga Urtula amabwira amagambo yo kumutesha agaciro bituma ajya ku nyubako ndende arasimbuka arapfa.

Rachael Rollins yavuze ko ubuyobozi bwarebye muri telefoni ya Urtula wigaga muri kaminuza ya Boston busanga yarabwiwe amagambo mabi yuzuyemo iteshagaciro n’ibitutsi bitandukanye mu mezi 18 bakundanye.

Ngo ibi bitutsi byagize imbaraga n’ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya Urtula bituma afata umwanzuro wo gusimbuka ku nyubako ndende ya Renaissance Parking Garage iherereye Boston muri Leta ya Massachusetts kuwa 20 Gicurasi 2019,habura iminota 90 ngo ajye mu birori byo kurangiza kaminuza [graduation].

Umushinjacyaha Rachael Rollins yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’iperereza rirerire, basanze You yarahohoteraga Urtula ku mubiri, mu magambo no mu mitekerereze mu gihe cy’amezi 18 bakundanye.

Agira ati: "Iri hohoterwa ryarakabije cyane mu minsi no mu masaha macye mbere y’urupfu rwa Bwana Urtula".

Uyu mushinjacyaha yavuze ko aba bakunzi bandikiranye ubutumwa bugera ku 75,000 mu mezi abiri mbere y’urupfu rwa Urtula ariko ngo uyu mukobwa You yohereje uburenga 47,000 bwo gutuka no kwangiza mu mutwe Urtula.

Muri ubwo butumwa, ngo hari aho umukobwa yabwiraga umukunzi ati: "genda wiyahure" ahandi ati: "genda upfe".

Uyu mukobwa You yibereye iwabo muri Koreya y’Epfo, ntacyo aratangaza ku byo aregwa kugeza ubu.

Yongeraho ko ku itariki 20 z’ukwezi kwa gatanuYou "yariho ashakisha aho Urtula ari ndetse agera mu igaraje yiyahuriyemo".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ibyo bita ngo bari mu rukundo muli iki gihe,biteye agahinda.Benshi birangira bicanye.Cyangwa bikarangirira mu gitanda.Abakobwa bakwiye kwirinda ibi byateye bya "boyfriend/girlfriend".Akenshi iyo bahaye umuhungu icyo aba yishakira (kuryamana) arabata agafata undi.Ikirenze ibyo,bibabaza imana yaturemye.Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    October 2019

Inzindi nkuru

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3100 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 3017 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 3542 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3368 0

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma...

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo...
29 July 2020 Yasuwe: 3387 0

Cameroon : Habonetse umugabo ufite abagore 100 n’abana 500

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroon habarizwa...
27 July 2020 Yasuwe: 3406 0