skol
fortebet

Rulindo: Mudugudu yakubiswe n’ Insoresore zimukura amenyo

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Insoresore eshanu zo mu Karere ka Rulindo zihereranye Umukuru w’Umudugudu ziramukubita zimukura amenyo ndetse zimwaka Telefone n’inkweto yari yambaye.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Rubaya, ku wa 14 Mata 2023.

Uyu muyobozi yari kumwe n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu akanaba SEDO mu Kagari ka Kabuga witwa Habyarimana Félix, nawe wakubiswe agakomereka.

Amakuru avuga ko bahuye n’aba banyarugomo ubwo bari bagiye gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubitabaje ko nawe yakubiswe ngo bamukemurire ikibazo.

Kugeza ubu bivugwa ko babiri muri aba batanu aribo bafashwe bashyikirizwa RIB mu gihe abandi 3 bakirimo gushakishwa na Polisi ifatanyije n’abaturage.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko babiri bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati” Kugeza ubu hafashwe 2 abandi 3 baracika. Abafashwe bashyikirijwe RIB Station ya Murambi, barigukorwaho Iperereza naho abacitse barigushakishwa na polisi ku bufatanye n’abaturage.”

SP Mwiseneza yakomeje asaba abaturage n’abakishora mu bikorwa by’urugomo gushaka ibindi bakora, kuko ntaho bazahungira polisi, anabasaba gutanga amakuru ku gihe ahagaragara ibyo bikorwa.

Yagize ati ” Ubutumwa duha abaturage ni uko abishora mu bikorwa by’urugomo babireka kuko bitazabahira na gato, baracyafite amahirwe yo kubireka kuko ntaho bafite ho guhungira Police y’ u Rwanda yarabahagurukiye.”

Akomeza ati ” Buri muntu nabe ijisho rya mugezi we dukumire Icyaha kitaraba dutangira amakuru kugihe kdi vuba.”

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha izo nsoresore eshatu zatorotse birakomeje mu gihe abandi babiri bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa