skol
fortebet

Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe ukinjira mu rukundo

Yanditswe: Friday 21, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dore amwe mu makosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe ukinjira mu rukundo kuko bishobora kurangira urukundo ugiyemo rutarambye kandi ugasigara ubabaye.

Sponsored Ad

1. Kwirinda kwaka umukunzi wawe amafaranga ku munsi wa mbere

Burya nuramuka watse umukunzi wawe amafaranga mu minsi ya mbere y’umubano wanyu bizagorana kwizera ko atari cyo umukurikiyeho,wowe ukwiye kwirinda
bikomeye utitaye ku buremere bw’ikibazo ufite.

2. Kudasura umukunzi wawe utabimumenyesheje

Bamwe bibeshya ko kwinjira mu rukundo n’umuntu ari igisobanuro cy’uko wamumenye bihagije ndetse wana musura uko wishakiye ndetse wana mutungura wabishatse.Ntago biba bikwiye uko umukunzi wawe akeneye icyubahiro nk’abandi nkuko utajya mu rugo rw’abandi utahawe karbun ni ngombwa ko ni igihe ushaka gusura umukunzi wawe ubanza kumumenyesha.

3. Kutanywa inzoga nyinshi

Nuramuka usinze cyane ku munsi wa mbere ukandavura imbere y’umukunzi ni gihamya y’uko utiyubaha kandi nta n’agaciro wiha,uramutse ubikoze ndakubwiza ukuri ko umubano ufite gusenyuka mu minsi ya mbere mu kiwutangira.

4. Kutaganiriza umukunzi wawe ibiganiro wagiranye n’uwo mwahoze mukundana

Gerageza gusiba mu mutwe wawe ibiganiro mwagiranaga n’umukunzi wa mbere y’uwo muri kumwe kuko nutabikora uzisanga urimo umuzana mu biganiro urimo kugirana n’umukunzi wawe mushya kandi ibyo bishobora gutuma atekereza ko ugikunda uwo mwahoze mukundana.

5. Kutihutira kugaragaza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga

Abenshi bakunze kwibeshya guhita bereka abantu bose ko bari mu rukundo n’umukunzi uyu n’uyu aribyo bizatuma umubano wabo ukomera, ibi sibyo kuko nutangira gushyira amafoto y’umukunzi ahagaragara nta mishinga y’igihe kirekire muragirana bishobora kurangira mutandukanye ukabaho wicuza.
.

Ibitekerezo

  • Babyire kabx.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa