skol
fortebet

Dore ibimenyetso bizakwereka umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ukaba wanamugira umugore

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki gihe biragoye kumenya umukobwa ugukunda by’ukuri cyangwa se ufite ikindi agushakaho gusa iyo washishoje biroroshye cyane kumenya umukobwa ugukunda by’ukuri ugendeye ku bimenyetso bikurikira.

Sponsored Ad

1.Agukunda uko uri

Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugukunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

Iki kibazo kizagennwa n’igihe muzamarana kuko uko muzamarana igihe niko uzabasha kumenya neza uwo muri kumwe icyo agukurikiyeho niba ari urukundo cyangwa se niba ari ibyo afite.

2.Ntagusaba ibya mirenge

Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.

3.Aragukebura

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

4. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza

Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.

5.Biragorana ko muryamana

Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk’umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana.Akenshi umukobwa uri mu rukundo rw’ukuri aba yifuza ko umusore bakundana yazamubera umugabo we w’ubuzima bwose rero ibyo bishobora gutuma akugora ko muryamana kuko aba atekereza ko bishobora kwangiza ahazaza hanyu.

6. Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe

Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

7. Kukugirira ishema

Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

8.Kukubaha

Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

9.Kukugaragariza urukundo n’amarangamutima nta mbereka

Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko atari amagambo gusa ahubwo akagira n’ibikorwa agukorera nta gushidikanya uwo mukobwa aba agukunda kandi by’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa