skol
fortebet

Dore ibintu 5 abagore bahora bifuza ku bagabo babo mbere y’uko babana na nyuma

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo kwifuza kw’abantu kuba gutandukanye hari bimwe abagore n’abakobwa bahuriyeho ku bintu baba bashaka guhora babona ku bagabo babo haba mbere y’uko babana ndetse na nyuma.

Sponsored Ad

1. Kumutembereza

Abakobwa kimwe n’abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.

Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by’ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy’akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.

2. Kumuganiriza mu mvugo nziza

Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n’urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n’icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z’umubiri we akunda n’ibindi.

Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n’iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.

3. Kumukunda no kumwitaho nka mbere

Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n’ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.

4. Kwihangana no gutanga imbabazi

Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z’ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.

5. Kumwita akazina keza

Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k’urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.

Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n’umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n’undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa