skol
fortebet

Dore ibintu bizakwereka umukobwa ugukunda by’ukuri, akifuza ko muzabana

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu bizakwereka umukobwa ugukunda by’ukuri ndetse kuri we akaba agufata nk’umugabo w’inzozi ze zahazaza kuburo ahura yirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umubano wanyu.

Sponsored Ad

1.Agukunda uko uri

Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n’icyo agukurikiyeho.Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk’umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

2.Ntagusaba ibya mirenge

Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.

3.Aragukebura

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

4. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza

Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.

5.Biragorana ko muryamana

Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk’umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by’ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nkuko twabibonye mu ngingo ibanza.

6. Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe

Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ,ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n’ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho,uzamugireho ikibazo,utangire no kumukemanga.

7. Kukugirira ishema

Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

8.Kukubaha

Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

9.Kukugaragariza urukundo n’amarangamutima nta mbereka

Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n’ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y’ing

Ibitekerezo

  • aranyubaha;ariko;jewe mbona aramutse uyundi muhungu na kabisou;no mufata gute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa