skol
fortebet

Dore ibintu by’ingenzi utari uzi umuntu aba akeneye mu buzima kurenza amafaranga

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi usanga bibwira ko amafaranga ari buri kimwe ku muntu ariko harimo kwibesya kwinshi kuko hari ibintu byingenzi umuntu akenera kandi adashobora guhabwa n’amafaranga nubwo hari aho ashobora gufasha ariko nubwo waba utayafite byo ubifite ubaho unyuzwe.

Sponsored Ad

1.Ubuzima

“Ubuzima burahenze”n’ikintu cy’agaciro kandi twe tudaha agaciro,Ubundi amafaranga ntashobora kugura ubuzima bityo ni ukubera iki utajya ufata akaruhuko kugira ngo wite ku buzima bwawe,Erega ni wowe wenyine murinzi w’ubuzima bwawe wenyine.

2.Umuryango

Umuryango wawe ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuri wowe,amafarnga ubundi ntabwo yagakwiye kwangiza umubano wawe n’umuryango kuko amafaranga arashira ariko umuryango wo uzaguhora hafi,umuryango wawe ntuzigera winubira uko uri.bityo wigerageza gusimbuza umuryango amafaranga.

3.Urubyaro

Ese amafaranga ashobora kukuremera umwana akaba ariyo mpamvu ituma uyarutisha abana bawe?Hari abantu benshi bafite amafaranga ariko babuze urubyaro pe,bityo wowe warukwiye kwishimira ko ufite urubyaro rwiza kandi udakwiye kurutisha amafaranga.Ahubwo wowe jya ugerageza ushake umwanya uhagije wo kuba hamwe n’abana bawe wikwigira umuntu uhora uhuze cyane ku bana bawe.

4.Inshuti

Ubundi kugira ngo uzabone inshuti nyanshuti biravuna pe,ariko se kuki akenshi iyo abantu babonye amafaranga batangira kwiburisha cyane ari nako bagenda bivana ku nshuti zabo magara buhoro buhoro?nukuri kandi ndakubwira ko inshuti nyanshuti ishobora no kukurutira umuvandimwe,bityo yagakwiye guhabwa agaciro kanini ntasimbuzwe amafaranga,kuko inshuti nyanshuti iguha umunezero aho warubababye ndetse inakuba hafi no mu byago.

5.Ibyishimo

Iyaba waruzi umubare w’abantu batuye kuri iy’isi uburyo bangana bifuza kwishima bakaba barabibuze,bityo niba ufite iby’ishimo ufite ku byakirana umutima wawe wose,Barakubeshya amafaranga menshi nta na rimwe azakuzanira iby’ishimo hano ku isi ahubwo azagutera guhangayika noneho birenzeho ibi nabyo ugomba kubimenya,bityo nuzajya ubona wariye ndetse wabonye nuko uryama jya ushimira Imana maze witurize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa