Dore ibintu umusore arebera mu guhitamo umukobwa bazabana akaramata
Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023
Bimwe mu bintu buri umusore ashobora kureberaho mu guhitamo umugore bazabana ubuzima bwe bwose anyuzwe kandi yishimye.
1. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha
Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze
2. Umukobwa utikubira
Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.
Iyo rero ubona ako ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka
3. Umukobwa ugushyigikira
Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.
Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana
4. Umukobwa wigomwa
Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.
Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo
5. Umukobwa ucisha make
Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.
6. Umukobwa uzi gukunda
Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.
Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza
7. Umukobwa ukunda gufasha abo arusha ubushobozi
Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.
8. Umukobwa uzi kwifata mu magambo
Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n’abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *