skol
fortebet

Dore ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe igihe yababaye bikamufasha gusubirana akanyamuneza

Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu ushobora gukorera umukunzi wawe igihe yababaye bikamufasha gusubirana akanyamuneza n’ikizere cy’ejo hazaza.

Sponsored Ad

1. Guteka

Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba ntakibazo cyabaye ho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.

2. Igitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

3. Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwa ho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.

4. Kwiga

Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

5. Kuganira

Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumurema mo icyizere ko ibyiza biri imbere.

Hari ubwo na none umuntu agira umunabi bitewe n’uburwayi ariko wowe umureba ukaba utahita ubibona. Igihe rero ugerageje gufasha umukunzi wawe ukamukorera byose ushoboye ukabona ntacyo bitanga ni ngombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa