skol
fortebet

Dore ibintu wakorera umukunzi wawe igihe yababaye

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kubabara mu rukundo ni ibintu bibaho gusa ushobora kugira uruhare mu gutuma umukunzi wawe ababara by’igihe kirekire cyangwa gito bitewe n’ibikorwa wakora cyangwa se mugafatanya.

Sponsored Ad

1. Guteka

Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba ntakibazo cyabaye ho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.

2. Igitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

3. Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwa ho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.

4. Kwiga

Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

5. Kuganira

Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumurema mo icyizere ko ibyiza biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa