skol
fortebet

Dore ibizakwereka ko umusore mukundana agukunda by’ukuri

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umusore mukundana agukunda by’ukuri bitewe nibyo aba akora.

Sponsored Ad

1. Ahora iteka ashaka kugufasha mu bibazo uhura nabyo

Impuguke mu by’urukundo zivuga ko abahungu muri kamere yabo habamo guhora bashaka gukemura ibibazo. Noneho iyo bigeze k’uwo bifuzaho urukundo, bahora bagerageza kuba aba mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo umukobwa afite. Nuramuka uvuze ikibazo ufite muri kumwe kandi akaba agukunda, ahita atekereza uko yagikemura akaba yakora n’ibyo utatekerezaga ko yashobora, kuko aba yifuza ko umubona nk’intwari yawe.

2. Akubwira imishinga ye y’ahazaza

Niba umuhungu akubwira ingamba z’ejo hazaza he, uzamenye ko hari amahirwe menshi ko agukundira uko uri n’uwo uri we. Uti kuki? Kubera ko ashobora kuba akubona muri gahunda afitiye ubuzima bwe buri imbere, akaba arimo kugerageza kureba ko nawe ushobora kuzinjiramo bigahura.

3. Kugufuhira igihe uganiriye n’abandi basore

Iyo urimo kuganira n’abandi basore haba kuri telefone cyangwa imbona nkubone, umuhungu ugukunda atangira kubura amahoro akajya akureba buri kanya yibaza ibyo murimo kuganiraho. Ariko iyo nta rukundo akwifuzaho, kukubona uvugana n’abandi bahungu nta kibazo bimutera, ahubwo ubona yirangariye mu bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa