skol
fortebet

Dore uburyo bwiza wahakaniramo umuntu urukundo kandi mugakomeza kuba inshuti

Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akenshi birababaza kuba wahakanirwa urukundo nuwo wari witeze ko yakubera umukunzi, ndetse usanga hari nabahita bahinduka abanzi ntibazongere kuvugana cyangwa kubonana, bakamera nkabantu bataziranye.

Sponsored Ad

Nyamara akenshi biterwa nuburyo umwe muri bo yahakaniyemo mugenzi we bityo bigatuma batandukana burundu.

hari uburyo ushobora guhakaniramo umuntu urukundo kandi n’ ubushuti bwanyu bugakomeza.

1. Mubwire ko ari umuntu w’igitangaza

Mu gihe wifuza gushyira iherezo ku mubano wawe n’uwo mwakundanaga, ushobora gutangira umuvugisha mu mvugo yuje ineza. Uti ”Ntekereza ko uri umuntu w’igitangaza ariko nsigaye numva ntakigufitiye amarangamutima.”

Iyo umuntu agerageje kubwiza undi ukuri ntakomeze guhatiriza ibitamurimo, bituma uwo bakundanaga iyo abitekerejeho neza, amwubahira umwanzuro afashe no kuba yemeye kuwumumenyesha imbonankubone.

2. Mwitabe kuri telefoni

Uburyo bwiza bwo kubwira umuntu ko utamwiyumvamo, si ukwanga kumwitaba igihe aguhamagaye ahubwo iyo abikoze cyane cyane iyo mwari mwarahuye nka rimwe agerageza kugutereta, uba ugomba kumwitaba ukamubwira ko wabonye ari umuntu mwiza ariko wumvise mutahuza.

Kutamubera indyarya bimufasha kumenya ko akwiye gushakira ahandi kandi ntagusigaraneho umwikomo wo kuba waramwumviye ubusa cyangwa ngo umuteshe igihe cye amena amazi ku rutare.

3.Mushimire ko ari wowe yari yahisemo

Ubanza kumwiseguraho ariko ukamubwira ko utiteguye kuba mu bihe by’urukundo nawe kandi ukamushimira ku kuba yari yarakubonyemo umuntu wo gukundwa no kwizerwa, ukamugaragariza ko afite igisobanuro gifatika kuri wowe.

4.Irinde ko yagira ibyiringiro bitazatanga umusaruro

Niba aje kugusaba ko mwakundana ku nshuro ya mbere kandi ukaba ubona ko bitazavamo, witegereza ngo umubwire ko ugiye kubitekerezaho uzamusubiza kuko bituma ashobora kugira ibyiringiro ko bizakunda.

Wikwemera ko atakaza icyo gihe cye cyose yumva ko hari ikintu runaka agutegerejeho, gerageza uhite umuhakanira hakiri kare akomeze ashakishirize ahandi atameze nk’uziritse ku katsi kuko kuvuga “oya” ni uburenganzira bwawe.

Mu gihe uhakanira umuntu, ni byiza ko ubijyaniranya no kumubwira ibyiza kuri we kuko bimufasha kudasigara yumva yiburiye agaciro cyangwa ngo yumve ko nta na hamwe azigera abonera urukundo utabashije kumuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa