skol
fortebet

Ibanga umugore cyangwa umukobwa mukundana adashobora kukubwira niyo yaba agukunda byo gupfa

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore cyangwa se abakobwa ni abantu bagira ibanga rikomeye kuri bimwe mu bibaranga ndetse n’ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga batamenera uwo ari we wese kabone niyo yaba ari mu rukundo rurenze.

Sponsored Ad

biragoye kuba wabasha kumenya ikiribari ku mutima niyo cyaba kibabangamiye cyangwa ari ikintu bakunda bamwe baremera bakakigira ibanga cyane cyane iyo babonye ntacyo bagihinduraho.

ibi ni bimwe mu mabanga abagore bashobora kubika bakarinda bapfa batabivuze nubwo yaba agukunda byo gupfa.

1. kuvuga abo baryamanye mbere yawe.

biragoye ko umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe mugirana ikiganiro bikagera naho muganira kubo baryamanye. ibi bakunda kubigira ibanga rikomeye kuburyo uko wabasha kubimubazaho cyangwa i nzira zose wanyuramo ntakintu yagutangariza.

2.Gutwara inda y’umwana utari uwawe

Iyo umugore asambanye agatwara inda itari iy’umugabo we abibika muri we akazinda apfa atabivuze. Gusa akenshi kutabivuga n’ ubusanzwe biruta kubivuga kuko uba usanga abihisha kubwo gutuma atisenyera urugo kuko ahanini abagabo ni abanyantege nke kubijyanye n’abana.

3.kureba filime z’urukozasoni

Abagore cyangwa se abakobwa bareba filime z’urukozasoni ariko ntabwo bashobora kwemera ko babikora, usanga babigira ibanga kabone nuyo yaba yarubatse.

4. kubakora mu misatsi

Abagore cyangwa se abakobwa bakunda ko umusore cyangwa umugabo abakora mu misatsi yabo. ibi bibafasha gutuza ndetse no kumva batekanye cyane cyane iyo bari kumwe nabo bakunda, ariko kandi ibi ntibajya bakunda kubivuga ku muntu utabibakorera

5. kubandikira ubutumwa bugufi

Bashimishwa n’umusore cyangwa umugabo ufata iminota mike ari mu kazi na mbere yo kuryama akabaha ubutumwa bwaba ubw’ ijwi cyangwa ubwanditse.

6. bakunda kuneka abakunzi babo cyanwa se abagabo babo

Umukobwa akurikiranira hafi, uko umukunzi we yitwara ku bandi bakobwa, ibiganiro bagirana nabyo akabibika muri we. ntago yabigaragaza ku mukunzi we abikora mu ibanga rikomeye cyane kuburyo niyo abonyemo nko kumuca inyuma ntago apfa kubikugaragariza.

7. kutanyurwa n’imibonano mpuzabitsina

Abenshi mu bagore cyangwa se abakobwa ntibakunze kuvuga ko batanyuzwe mu mibonano mpuzabitsina. usanga uko umugabo we yabikora nabi kose abigumana akabibika ntabashe kubimubwira

8. Bakunda guhoberwa

abakobwa cyangwa abagore bakunda ko abakunzi babo babahobera kuko abenshi muri bo niho amarangamutima ndetse n’urukumbuzi byabo bigaragarira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa