skol
fortebet

Ibi nibyo byonyine wakorera umukunzi wawe bigatuma akomeza kukubaha no kugukundwakaza

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Burya gushimisha umuntu ukunda ntago bisaba ibintu birenze cyagwa se igiciro cya mirenge gusa nanone bisaba kubyitodera no kubyubahiriza mu buzima bwa buri munsi. Hano twabateguriye ibintu bicye cyane bidasaba ubutunzi byagufasha kugusha neza umukunzi wawe.

Sponsored Ad

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyagwa se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3 . Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6 . Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9 . Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa