Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri Sinema Nyarwanda by’umumwihari ko muri filime y’uruhererekane izwi nka Bamenya aritegura kwibaruka umwana we wa kabiri akaba ari imfura k’umugabo we Mutabazi Jean Luc.
Ni mu mafoto Kecapu yasangije abamukurikira ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umugabo we.
Muri ayo mafoto Kecapu agaragara yambaye imyambaro igaragaza inda ari kumwe n’umugabo we bigaragara ko ari amafoto yafashwe mu buryo bwateguwe.
Ni amafoto yishimiwe cyane n’abakunzi ba Kecapu bose bamwifuriza guheka ari nako bifuriza isabukuru nziza umugabo we batibagiwe no kubabwira ko ari beza kandi baberanye.
Kecapu na Mutabazi baritegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’amezi atandatu aba bombi bemeranyije kubana akaramata.
Ku wa 23 Nyakanga 2022 nibwo Kecapu na mutabazi bakoze ubukwe mu birori byaranzwe n’amarira y’ibyishimo cyane ko Kecapu yajyaga avuga ko ari umunsi ategerezanyije amatsiko ndetse uzaba ari umunsi w’umunezero kuri we.
Ni mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo ababarizwa mu ruganda rwa sinema ariko biganjemo abo bakinana muri Bamenya nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari mushiki wa Kanimba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *