skol
fortebet

Menya uburyo bwagufasha kwirinda gufuhira umukunzi wawe cyane kuko bishobora kubatanya

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gufuha mu rukundo ni ingenzi ariko iyo bikabije bishobora kugutanya n’uwo wakundaga kandi ku bintu mwashoboraga kuganiraho bikarangira.

Sponsored Ad

Menya uburyo bwiza bwagufasha kwirinda gufuhira umukunzi wawe cyane kuko ntacyo bishobora kubafasha mu rukundo rwanyu uretse kubasubiza inyuma.

1. Kwizerana

Iyo ukundana n’umuntu ukaba umwiyumvamo by’ukuri kandi ukizera ko nawe agukunda by’ukuri,ntabwo wajya guhangayikishwa no kumufuhira umukekera n’ibyo udafitiye gihamya.Niyo mpamvu uba ugomba kwizera umukunzi wawe,bikagufasha kumva ko nta wundi areba utari wowe,ugahorana icyo cyizere,aho guhora umuhangayikiye.

2. Kwirinda kumva amabwire

Ntukwiye kumvirana ibyo abantu bakubwiye ngo ubisamire hejuru uhite wumva ko ari ukuri byose kuko ari kimwe mu byatuma uta umutwe ugatangira gufuhira umukunzi wawe,ahubwo ufata umwanya wo kubanza gutekereza neza ku byo bakubwira ukamenya niba ari ukuri,nibiba ngombwa ubimubaze witonze kandi wirinde ko byagusaza.

3. Irinde kugaragaza uburakari

Niba hari ukuntu uri kwiyumvamo ifuhe cyangwa se ukaba ufite amakuru y’uko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa afite undi bakundana,ntugakore ikosa ryo guhita umwereka uburakari bukabije kuko wafushye ahubwo ushobora kubimubaza wiyoroheje nta burakari umuzanyeho,ya ngeso yo kugaragaza ifuhe igenda ishira buhoro buhoro.

4. Ntukamugenzure cyane

Si byiza ko uhora ugenzura umukunzi wawe ngo wumve ko udatuje utamenye aho ari n’icyo ari gukora kuko hari bamwe usanga barashyizeho n’ ingenza zitanga amakuru,kandi si byiza kuko hari n’abaguha amakuru yo kugira ngo babashwanishe bakakubwira ibibi gusa kugira ngo umurakarire.

5. Irinde ishyari

Iyo ukunda kugira ishyari ni naho gufuha bituruka ugasanga uhora wumva ko uvuganye n’umukunzi wawe wese badahuje igitsina baba baganira ibyo kuguca inyuma cyangwa ko ashaka kumugutwara,ugasanga ugirira ishyari umuntu wese bavuganye kandi akenshi uba wibeshya,kuko ntabwo umuntu yavugana n’abantu bamwe gusa,nawe ujye ubanza wirebeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa