skol
fortebet

Menya uko wafasha umukunzi wawe igihe yababaye

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukundo kwishima no kubabara n’ibintu bisanzwe gusa umukunzi wawe ashobora no kubabara badaturutse ku mpamvu z’urukundo rwanyu gusa impamvu iyo ariyo yose nk’umukunzi wawe ni ngombwa ko umufasha gusubirana akanyamuneza igihe yababaye.

Sponsored Ad

Ni gute wafasha umukunzi wawe igihe yababaye akongera kwishima?

1.Kuganira

Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumurema mo icyizere ko ibyiza biri imbere.

2. Mufatanye guteka

Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba ntakibazo cyabaye ho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.

3. Filime

Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwa ho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.

4. Igitaramo

Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza cyangwa se yaba akunda gutembera ukamujyana ahantu akunda ariko hari ibintu bishobora kumurangaza nabyo byamufasha gusubirana akanyamuneza.

Hari ubwo na none umuntu agira umunabi bitewe n’uburwayi ariko wowe umureba ukaba utahita ubibona. Igihe rero ugerageje gufasha umukunzi wawe ukamukorera byose ushoboye ukabona ntacyo bitanga ni ngombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa