skol
fortebet

Umugabo wanjye arambabaza cyane iyo turi gutera akabariro- NKORE IKI?

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yagaragaje amarangamutima ye, agisha inama ku bintu bitajya bipfa kuvugwa na benshi nyamara we yerekana ko abangamiwe n’umugabo we ku buryo yumva yakwisubirira iwabo, gusa ikibazo kikaba ubukene yaba asanzeyo.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwe bugisha inama, uyu mugore utifuje ko imyirondoro ye nk’amazina ye n’ibindi bimuranga bijya haze, yagaragaje agahinda gakomeye cyane ndetse avuga ko arambiwe umugabo we urara amuriza nyamara atanishimye, ahubwo ababazwa n’uburyo amuhatiriza gutera akabariro yanabikora akabimukorera asa n’uwabaye inyamaswa.

Uyu mugore yagize ati: ”Muraho neza, mfite ikibazo kinkomereye kandi nzi ko mungira inama pe. Umugabo wanjye arandambiye, buri joro ndara ndira atari uko nishimye ahubwo ndi kurizwa n’uko atanyumva.

Ntabwo ampa agahenge, ntabwo antegura, wagira ngo aba yaje agambiriye kunyangiza kandi mutwitiye inda ikiri nto.

Mu by’ukuri nirirwa meze neza, ariko ndi kuribwa mu nda, gusa byibura nkirirwa nseka, ariko nakumva akomanze nijoro umutima ukandya aho kumwakirana umunezero nkababazwa n’uko tugiye kuryamana.

Ntabwo mbifata nk’umunezero kuko kuva twashakana ntabwo ndishima na rimwe ahubwo uba wagira ngo ari kunjomba ikintu mu nda. Iteka mpora ndibwa mu nda cyane, mpora mbabaye ngenda nabi kubera we.

Ndarambiwe, mungire inama pe. Kubera ubukene buri mu rugo iwacu aho navuye, njya ngira ubwoba bwo gusubirayo kubera ko hari ubukene buteye ubwoba ariko numva amaherezo nzasubirayo naramuka akomeje kumbabaza no kwirebaho gusa”.

Uyu mugore yakomeje agaragaza ko akeka ko umugabo we aza yanyoye ibisindisha ku buryo bituma atabasha kuyobora amarangamutima ye.

Ati:”Njya musangana amacupa y’inzoga ariko ntabwo nzizi ubwoko, rimwe na rimwe ntekereza ko aba yaje yanyoye inzoga cyangwa ibindi kuko ntabwo amenya ko anduta cyane ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa