skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode36: Mu ntangiriro y’ inzira y’ umugisha byabaye ibindi amaboko ndayamanika

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo Afande yambwiraga ati-“Sam! Ibi mbikoreye ko watinyutse ukanyegera ntumpunge, burya gutinyuka birubaka, bitanga amahirwe, aho ushikamye niho ushinga imizi nawe wagiriye byose kwimenya kuko uzi icyo ushaka, ngaho ni ahawe ho kwemera kwitanga uba umwe mu bandi mu nshingano n’ akazi kahindura ubuzima bwawe nabawe, uriteguye cyangwa ugiye kubitecyerezaho?”

Sponsored Ad

Ntabwo nari nzi ko ibyishimo bitunguranye bishobora kunkubita nk’ inkuba, habuze gato nari ngiye gusimbuka ku rutare rurerure kubera kunanirwa kwifata, byabaye ibindi muri njye”

Iryavuzwe se maama ryaba rigiye gutaha? Ibyo nabyibazaga ntecyereza niba ari ibyishimo by’ akanya gato nka bya bindi benshi twibonera mu nzozi gusa…muri macye nanze kwemera ko ibyo Afande ambwira ari ukuri ariko kandi ndatsindagira ndahamya kuko numvaga uko byagenda kose adashobora kwivugira kubw’ icyubahiro cye.

Nakomeje gucurikiranya amagambo mbura urufatiro rwo kumubwira akandi ku mutima, ishimwe ryaranshimashimye ndababwa ariko nawe arabibona, amaze kureba kw’ isaha niko kumbwira ati,

Afande-“So, reka dusubire hariya ugire ibyo umpa njyana, ubushize ubwo mperuka guhahira aha Madame yarishimye kubw’ ibyo namushyiriye”

Njyewe-“Eeeh! Ntiwumva se…uwo mubyeyi rwose akwiye kwishima, reka tugende ibyo mfunyika ndabizi, naho ibyo gushima rwose urambabarira nabuze aho mpera…”

Afande-“Oya…ahubwo se ushima ute ko ntabigusabye? Ushima ute uratashira impumu? Wowe banza ushyire umutima kubyo nkubwiye, ugende utecyereze neza Numara kuba tayali uzambwire, naho gushima waba ubaye nka ba bafundi bahabwa avanse bakaza kubaka basinze bagasinzirira ku gikwa”

Njyewe-“Hhhhh! Afande! Ntabwo nari nzi ko uzi no gusetsa bigeze aha!”

Afande-“Wari kubimenya ute se? gusetsa ni imwe mu mpano nari mfite nkiri muto, niyo mpamvu ubu iyo ngize ntya nkabona akanya nyuma y’ akazi katoroshye nicyo abo nsanga baba bakumbuye”

Njyewe-“Nanjye rero ndi muri abo, amahirwe nampira nzahihibirana nkwegera mu bambere!”

Afande-“Hhhh! Ndabyumva abasore muba mushaka kugorora imbavu ngo murebe niba mu guseka kwanyu ntarwaturika ngo rubavemo”

Njyewe-“Hhhhhh!”

Nyuma y’ akanya gato nsetse,

Njyewe-“Ariko rero nubwo nsetse! Yewe! Mubyo uvuze nta na kimwe nikuriyemo rwose!”

Afande-“Nari nabibonye nanjye, nari niteguye kugusobanurira ngo nkubwire ko nshatse kuvuga ko guseka k’umusore kumusunikira mu gushimwa n’ urubavu ruzamuvamo”

Njyewe-“Eeeh! Hhhh! Aho ho ahari ubanza mu gutecyereza mpahejwe!”

Afande-“Bizagenda biza ibitecyerezo burya birakura, reka tugende…”

Nateruye igihaza tuva aho twari turi dusubira ku muhanda, Afande yategetse wa musore umutwara kumpereza imifuka nanjye nyakirana ingoga nihuta njya gupakiramo byose sinibagirwa n’agasenda.

Maze kubishyira mu modoka negereye Afande,

Njyewe-“Afande! Rwose impamba iradanangiye! Ibyiza nuko wampaye uburenganzira bw’ amahitamo, uzambwira uko washyitse bakakwakira, nako witege igitwenge cyo mu gikoni”

Afande-“Nagombaga kuguha amahitamo, ugushinga ibyoroshye ni nawe ugushinga ibikomeye, mbwira facture ahubwo…ndakiwshyura angahe?”

Njyewe-“Oya…Afande ntunyishyure rwose! Iri ni ishimwe ngutuye, nanjye mu byo mfite ntabwo nari kwiburira”

Afande-“Ishimwe?”

Njyewe-“Yego Afande! Biriya dupakiye ni ishimwe ryanjye kandi rizahoraho, n’ unyemerera iteka nzajya mpora nzana impamba, ndabisezeranye ntimuzajye kw’ isoko igihe nzaba mpari nzamenya ibyo igikoni gisaba ngo akotsi kajye gahora gacumba”

Afande-“Sam! Ntabwo nguhannye ubu nzaguhana ubutaha, ntabwo ukwiye kumva ko wakwirya ukimara, ukihombya ngo ukunde wigurane amahirwe wagiriwe…”

Ibyo yabivugaga akora mu mufuka wo mu gatuza k’ imodoka aho yari yicaye, akuramo inote enye za bitanu arampereza,

Afande-“Akira aya…niba ari make umbwire…”

Njyewe-“Eeeh! Afande nubwo ntari niteze kwishyurwa ariko umpaye menshi!”

Afande-“Nta kibazo kibirimo, uyabike tuzayaheraho ubutaha, akira nimero ejo saa mbiri uzampamagare tuvugane kandi ugende witegure, ushake ibishoboka byose kuburyo ninguhamagara uzaza ugaragara neza”

Njyewe-“Afande! Kubita imfubyi wowe gusa!”

Afande-“Sawa sawa reka ngende!”

Njyewe-“Safari njema Afande!”

Afande-“Asante!”

Ako kanya imodoka yarahagurutse igenda ubwo, imaze kurenga nkubita isaliyuti numva abantu bose ngo kweeee!

Narahindukiye mbona abo twacuruzanyaga bagarutse, bameze amababa buri wese atangira kuvuga ibye, nari meze nk’ umutegetsi numvaga ibyo nshatse ibyo ntashatse nkica amatwi, burya ntawe utagira abamutarama kuri uwo munsi nashimishijwe nuko ntawamvugaga nabi ahubwo bamvugaga imyato bambaza umuvubyi wamvuburiye umugisha.

Amasaha yo gutaha natashye mucaka mucaka kubera ibyishimo, nageze mu rugo nkiruka, nkomeza kubyinagira mu mbuga ninanura muri ako kajorojoro.

Mushiki wanjye Lea yari yasetse yatembagaye gusa ntabwo yari azi ko ndi kwigorora ngo ibyishimo n’ ikizere byinjire neza mu misokoro.

Maze koga no kwitunganya neza twicaye ku meza dutangira gusangira, byari amahire ko twasangiraga ibyo twiyejereje.

Nyuma yo kurya nibwo nateruye maze mbwira ntura akari ku mutima umwana wa Mama mushiki wanjye Lea nti,

Njyewe-“Lea! Naho ubundi wakomeje kundeba useka nkomeza gutsindagira amarangamutima ariko nagusonjeshaga nguhishiye inkuru nziza, noneho banza iryavuzwe rigiye gutaha”

Lea-“Iryavuzwe rigiye gutaha?”

Njyewe-“Lea! Burya umunsi uza uzanye ibyawo umugisha ukaba mucye muri ibyo, hari ubwo benshi barambwirwa gutegereza ariko gukubita hirya no hino ntibibura inking imwe bisenya hakaboneka umuryango ugana umugisha, byose ni ikibazo cy’ igihe, nkuko nabikubwiye igitonyanga gihirika inzu Atari uko gifite imbaraga ahubwo ari uguhozaho”

Lea-“Sam! Si ukubeshya unteye amatsiko pe! Mbabarira umbwire ndakwinginze”

Njyewe-“Nta mpamvu yo kunyinginga mwana wa Mama urabizi ko nsiganirwa ngusanga ngo nguture umubabaro n’ ibyishimo, humura humeka udasiganwa nzanye inkuru nziza!”

Lea-“Inkuru nziza? Iyihe nkuru nziza?”
Njyewe-“Lea!...”

Lea yateye itama inkingi antega amatwi ntangira kumubwira byose, disi umwana wa Mama umutima woroshye we waganjwe n’ ibyishimo azenga amarira mu maso.

Amaze gutuza yarambwiye ati,

Lea-“Sam! Ni ukuri ndishimye cyane ntiwabyumva ariko kandi ndanahangayitse!”

Njyewe-“Guhangayika se kandi? Uhangayikishijwe n’ iki kandi guhirwa kwacu kuri hafi yacu? Umugisha nturi gushonga ahubwo uri gushibuka! Shakisha ikindi uhishamo amarangamutima atari icyo uguhangayika!”

Lea-“Sam! Mfite ubwoba, mpangayikishijwe nuko aya mahirwe yakongera kuduca mu myanya y’ intoki nkuko byagenze mbere, ubu noneho bibaye gushibuka kwacu byaba bibaye amateka, ubusanzwe urabizi ko amahirwe atajya aza kabiri mu buzima”

Natuje akanya gato nongera gutecyereza kuri ayo magambo, nongeye kwibona imbere y’ impapuro nyinshi ndi guhekenya ikaramu nabuze aho mpera, ndambura nongera ndambura nsubira inyuma, nabuze aho mpera ngo nteranye iyo mibare.

Nagarukiye aho Lea yankozeho nongera kugaruka aho twari, maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Lea! Ndabizi ariko kandi ntabyo nzi gusa icyo nzi ni kimwe nuko icyawe ntaho kijya, wakirya gitogosheje cyangwa gikaranze ikizima nuko kirenga umuhogo nta gusubira inyuma, tugomba kwambarira urugamba icyo ari cyo cyose tuzakenera tukagikenyerereraho”

Nyuma yo kwitsa umutima Lea yarambwiye ati,

Lea-“Bro! Nkunda ko ufite umutima n’intecyerezo za gitwari, nibaza aho ubikura kuko abo wakabaye ubyigiraho badutengushye, ntuzagire utya ngo usubize ikirenge inyuma utazankandagira ndi mu bitugu byawe nzaba ndi kumwe nawe muri byose kandi nicyo navukiye”

Isezerano twarisinyiye mu biganza, njye na Lea tujya kuryama, mu gitondo nibwo twagiye kugura simukadi itukura dushyira muri telephone ya Lea, mpamagara afande tuvugana byinshi, ambwira ko yavuganye n’ abo bafatanya bakabishima, ndetse ko umusibo ejo ari ejobundi nkajya kumureba.

Telephone ya Lea byabaye ngombwa ko nyibohoza, ntiyongeye kuva impande yanjye ndetse hari ubwo yasonaga nkayisamira hejuru, nabona message y’ icyongereza nkayabangira ingata nkamubaza nti; “Afande akubwiye ko hari icyahindutse”

Nawe ati; “Humura ni poromotisiyo bari kwamamaza yo guhamagara imirongo yose ku buntu no kohereza amafaranga kuri wa murongo wundi”

Sinjye warose umunsi ugeze, nambaye neza mbifashijwemo na Lea ndetse aramperekeza, yangejeje muri kirometero ebyiri ngo ngere ku muhanda yongera kundangira aho ndatega, arampobera nkomeza urugendo, mu ntera ndende ndahindukira disi mbona agihagaze, nzamura ikiganza ndamupepera…numva ikiniga muri njye…

Narahindukiye nkomeza urugendo bidatinze ngera ku muhanda, mbona Hagenimana arayishoye nyirohamo dufata urugendo.

Nageze aho nagombaga kuviramo ndishyura mvamo, nkomeza umuhanda Lea yari yandangiye, mu ntera ndende ntangira kubona aho umuhanda urangirira hari uruzitiro runini ntangira guseta ibirenge.

Mu gihe nari nkiri kwibaza uko ngenda mvuga numvise umurindi inyuma yanjye, mpindukiye nabonye abasirikare bakoze itsinda baza biruka baririmba na morale nyinshi nikinga ku ruhande bakomeza kuza bansanga.

Bageze aho ndi numva uwo mudiho aho nari ndi barahanyeganyeje, sinzi uko byaje nanjye niroshye inyuma yabo ntangira kwiruka nkoma n’ amashyi…namwe murabyumva kwiruka ukoma amashyi…nirukaga nsimbaguruka hakurya hakuno...

Twinjiye mu marembo y’ ikigo dukomeza imbere, nari naryohewe ndirimba ibyo mbonye nkubita akaruru reka sinakubwira, sinzi uko urukweto rwanjabutse nabimenye ngeze muri metero nka makumyabiri, ndwana ko gusubira inyuma njya kurufata mu kurugeraho narebye kurwambara mbona bansize, ndutwara mu ntoki niruka kibuno mpa amaguru inyuma yabo jugujugu mvuza akaruru.

Nageze imbere mbura irengero ryabo, gusa numvaga amajwi nkabura abantu, sinzi uko numvise intambuko inyuma yanjye mpindukiye umutima umvamo amaboko ndayamanika…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 37 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • hhhhh Sam igisirikari cyanze kumuvamo twizere ko atahukana insinzi

    Mwaduhaye indi uwandemewe koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa