skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode37: Nasogongejwe kubyo nakuze nifuza ntaha nitwa murumuna w’ ingabo

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari nazindutse iya rubika nkerekeza ku kigo cya Gisirikare Afande yari yanyoboyeho, nabaye nkigera imbere y’ amarembo ntangira guseta ibirenge kubera ubwoba, nkiri aho numva umurindi inyuma yanjye mpindukiye mbona abasirikare bakoze itsinda baza banganago, nisanze nabinjiyemo ntangira kugenda niruka nkoma amashyi ivumbi ririrenga.

Sponsored Ad

Twinjiye mu marembo y’ ikigo dukomeza imbere, nari naryohewe ndirimba ibyo mbonye nkubita akaruru reka sinakubwira, sinzi uko urukweto rwanjabutse nabimenye ngeze muri metero nka makumyabiri.

Narwanye no gusubira inyuma njya kurufata mu kurugeraho, narebye kurwambara mbona bansize, ndutwara mu ntoki niruka kibuno mpa amaguru inyuma yabo jugujugu mvuza akaruru.

Nageze imbere mbura irengero ryabo, gusa numvaga amajwi nkabura abantu, sinzi uko numvise intambuko inyuma yanjye mpindukiye umutima umvamo amaboko ndayamanika.

Nabonye umusirikare umwe wari ufite imbunda ubwoba buba bwose amaboko nkomeza kuyamanika cyane, nshatse kureba inyuma mba mbonye undi arahahingutse ndetse inyuma ya wa wundi wa mbere haba hahingutse uwa gatatu amaboko kuyamanika bimbana ikimenyetso gito mbura uko manika n’ amaguru ngo ngaragaze ko nemeye icyaha, burya hari aho wisanga kutavuga ntibibe igisobanuro gusa washaka ikimenyetso kibihamya nacyo ukakibura.

Baranyegereye umwe hashize akanya ntitira umwe muri bo arambaza ati,

We-“Wowe uri nde?”

Njyewe-“Ndi..njyewe…”

Aho kuvuga naratitiye ncurikiranya amagambo karahava, ubwoba si kintu ni ubwa mbere nabuze ayo ncira nayo mira,

Undi bari kumwe yahise avuga ati,

We-“Ni hadui, mucunge neza ntabwo aje wenyine”

Barebye mu mpande zose nkomeza kumva ibyanjye birangiye, sinzi uko amagambo yahinze ubwoba amvamo ntangira kuvuga nti,

nisanze nakurikiye abandi munyumve mbabwize ukuri”

Undi wa gatatu yahise avuga cyane ati,

We-“Erega uravuga uhagaze? Rimwe kabiri wageze hasi”

Ako kanya nahise manuka vuba nca bugufi ndicara, batangiye kumpata ibibazo, ntabwo nibuka neza ibyo bambajije gusa nyuma y’ umwanya utari muto nibwo umwe muri bo yabwiye bagenzi be ati,

We-“Uyu muntu nta mugambi mubi umugenza, ubwoba afite butuma asubiza ibiterecyeranye niba yari atugabyeho igitero yaba yashutswe, ahubwo tumujyane ahabugenewe atubwire neza abamutumye”

Undi nawe yunzemo ahita ambwira,

We-“Haguruka vuba!...”

Kubera ukuntu yabivuze mw’ ijwi ririmereye nahagutse nk’icumu bazibukiye, aho guhagarara ndadandabirana,

We-“Jya imbere tugende ukurikire iyi nzira kandi nturebe inyuma”

Ngitera intambwe undi yahise avuga,

We-“Reka reka ntabwo yagenda yemye, nacebugufi agende yegereye ubutaka”

Ako kanya nahise nca bugufi ntangira kugenda bya bindi cyera twitaga makeri, ndataruka kubera ubwoba ndabasiga.

Naheze imbere biranga ndananirwa baransatira gusa nkomeza kugerageza, tuba duhingutse imbere y’ itsinda rinini ry’ abandi bariho binanura, bahagarika ibyo barimo barandeba nkomeza kugenda negereye ubutaka mpaka imbere yabo.

Batangiye kuganira umwe ku wundi, nubwo ntabyumvaga ariko ni nge bibazagaho, ubwoba bwabaye nk’ ubucengera mu maraso buba kimwe mu rugingo rungize ndiyakira.

Umwe muri ba basirikare yahise avuga ko agiye kubwira umuyozi ngo aze arebe ibyo bamuzaniye, muri ako kanya nari namenye ko nakoze amakosa akomeye ndetse nitegura kuza kwakira ibyo ntarabasha guhindura.

Muri uko gusigara aho hari uwanze ko nsigara mfa ubusa, yahise aza aranyegera atangira kunkoresha imyitozo, ngizo za pompaje, gusimbuka reka ntiwareba, kugeza ubwo nahindukiye inyuma yanjye…nabonye Afande uwo nari nje nitabye.

Batangiye kumubwira uko bambonye ninjiye mu kigo ndetse bamusobanurira uko nanze kumubwira abantumye, nyuma yo kuzunguza umutwe aravuga,

Afande-“Ntimugire ikibazo kuri uyu musore, ninjye wamubwiye kuza hano ikibazo nuko yaje uko yiboneye”

Umwe muri ba bandi yahise avuga,

We-“Afande! Uyu ni muntu ki ushobora gutinyuka akiroha mu muriro awubona, iyaba ari umwana wenda twabyumva, umusore nkuyu kweli? Uyu mi umwanzi”

Afande-“None se yaba ari umwanzi akaza aha imbokoboko?”

We-“Niba atari umwanzi ni maneko Afande”

Afande-“Aho mwabaye mwigeze mubona umwanzi wiruka inyuma y’ abanzi akibuka no kujya gutoragura inkweto?”

We-“Yanakwijijisha Afande!”

Afande-“Oya Uyu ndamuzi ni njye wamutumyeho, ahubwo ndabona ibyunzwe byamurenze banza yatoshetse hari hasigaye kumuviringita”

We-“Birumvikana, ntabwo yari kutwisangamo ngo atasogongera ku kiwanja, ahubwo mudukope ho gato ubutaha azibuka guhagarara ku marembo kugeza igihe uhamusangiye”

Afande-“Oya birahagije, Sam! Nkurikira…”

Ako kanya nakurikiye Afande ngeze imbere nongera guhindukira ndeba abo nari mvuye mu maboko ndiruhutsa.

Uko nateraga intambwe inyuma y’ afande ni nako nakomezaga kwibuka ko nifuje kuva nkiri muto kuba muri ubwo buzima, nongeye kwibuka icyatumye inzozi zange zitaba impamo nongera kubabara.

Nubwo nari maze gusogongezwa ku myitozo yatumye nibagirwa ko mushiki wanjye Lea yazindutse ahuha amakara mw’ ipasi y’ isake ngo nze nsa neza nkicara hasi, nongeye kubona ko aho nari ndi uwo munsi nta kurimba urugamba ruremye, icyankomeje kandi ni ukuba uwo munsi nari ndi kumwe nabo nitaga bakuru banjye nkiri muto.

Twageze mu biro bya Afande,

Afande-“Icara aho Sam!”

Naricaye ndatuza, ako kanya ahita ambaza n’ igitsure kinshi,

Afande-“Sam! Ni gute wifata ugakora amakosa nkaya? Umuntu uzi ubwenge yiroha mu kigo cya gisirikare uko yiboneye? Ubwo iyo utigira inama ngo umanike amaboko utuze wumvire ibyo bagutegeka ukaramuka uyabangira ingata wari kurisiga?”

Njyewe-“Mbabarira Afande! Ntabwo ari uko ntagira ubwenge ahubwo nabitewe n’ urukundo nkunda igisirikare, babaye bakingeraho numvise molare bari bafite nisanga nabinjiyemo, numvaga byibura niswe umusirikare umunsi umwe inzozi zaba zibaye impamo”

Afande-“Hahahah! Ntacyo ariko wabaye we umunsi umwe, imyitozo se wayibonye ute?”

Njyewe-“Eeeh! Ko bitoroshye ra! Bisaba umutima ukomeye!”

Afande-“Ko numva wahabye se kandi ntacyo wabonye, biriya ni nko kugusuhuza ngo waramutse!”

Njyewe-“Eeeh! Ubwo niba iriya ari indamukanyo ubwo iyo ugiye guhabwa ikaze biba bimeze bite?”

Afande-“Hahahah! Nawe urabyumva…reka ibyo tubireke gusa ubimenye ubizirikane, ubutaha nuzajya uza uzajye uhagarara hariya ku marembo, hari ababa bahari urabanza ukabibwira ndetse ukababwira ikikugenza, iyo umaze kubabwira nabo bahita bambwira nanjye ngatanga uburenganzira bwo kwinjira cyangwa nkabwira uza kukugufata akahagusanga, nizere ko ibyo mvuga uri kubyumva neza?”

Njyewe-“Ndabyumva neza Afande!”

Afande-“Hanyuma rero ngira ngo amaso araguha, ikigo cyacu giherereye aha, ni kinini cyane, uzajya ugenda umenya ahangombwa, igihe uzaba ugenda umenyera uzamenya aho ugomba kugarukira”

Njyewe-“Ndabyumva cyane rwose”

Afande-“Sasa...”

Afande yahise ahaguruka ajya mu kabati, atangira gushaka impapuro, nyuma y’ akanya gato azana impapuro acishamo amaso azinshyira imbere,

Afande-“Sasa kubijyanye n’ amahirwe nakubwiye ubwo duherukana nifuza ko ugabana akubiye muri izo mpapuro, ibintu byose biri ku murongo, wacishijemo amaso ukareba kimwe ku kindi biroroshye kubiha umurongo kuko wowe ikikureba urakizi, ni ukumenya ahari ibikenewe tukabibona muri stock”

Nakomeje kureba izo mpapuro ari nako mbura aho mpera ngo mwibutse ko iyo ndebye mu mpapuro amaso yanjye asa n’ arebye mw’ izuba…ntaravuga arantanga arambwira ati,

Afande-“Uraza kureba neza ugeze mu rugo, ndibuka neza ko wambwiye ko ufite mushiki wawe ujya ugufasha aho rukomeye…ndavuga gusoma no kwandika ariko kandi ntabwo bizahora gutya, ugomba gutecyereza kure ibitecyerezo bikaguka ukamenya ko ukwiye kugira impumbero yo gutera imbere ukarenga aha, ntabwo rero abantu bose bazaguha amahirwe nkanjye, ukwiye kugira ibitecyerezo bishya byo kuziba icyuho watewe no gusimbuka ingazi uzi ngo si ngombwa”

Nongeye kwitsa umutima maze mbwira Afande nti,

Njyewe-“Ndabyumva rwose kandi nzakumvira igihe cyose, buri jambo ryawe ni inkingi y’ umugisha ndishyingira mu mutima ndagira icyo nkora”

Afande-“Ibyo ni byiza noneho waza nkagira ahandi nkujyana”

Nateruye impapuro turasohoka, yantembereje ahangombwa nkuko yabimbwiye ndetse duhinguka mu ruriro, numvaga nsa nuri kugendera kuri rasoro, ibyishimo byari byinshi muri njye kugeza ubwo nanjye bansabye kujya gufata ibiryo ngo nsangire n’ abandi.

Nafashe isahani nabonaga ari nini njya aho batangira ibiryo ndatega baranshyiriraho ibyo kurya, isahani barayipakiye ndikanga, nkomeza kwibaza ariko igisubizo nkibonera hafi, nahise menya ko wenda hari abandi turi busangire.

Nicaye ku ruhande nkomeza gutegereza abo dusangira kugeza ubwo abandi batangiye gusohoka.

Nkicaye hari babiri baje bansanga aho nari nicaye,

Umwe-“Bite bite wowe? Uuh? Uyu musivile ko atarya yasuzuguye ibiryo byacu se?”

Undi-“Ubwo ategereje ko bazana isosi n’ inyama n’ agasenda”

Njyewe-“Ntabwo nanze kurya ahubwo nategereje abo dusangira”

Basekeye rimwe,

Umwe-“Hari abo mwazanye se?”

Njyewe-“Oya ntabo nuko…banyaruriye byinshi nkeka ko nta bimara njyenyine”

Undi-“Ngo? Reka imiteto…”

Yahise amfatisha ifurusheti vuba na bwangu ntangira kurya, nibwo namenye ko nta mishinyiko abwiwe ko ngomba kubirya nkabimara.

We-“Ugombe ubirye ubimare hano nta mwana wo gusigira uhari, ni wumva ukeneye umunyu cyangwa amavuta ari make ubivuge”

Ako kanya nahise mvuga nti,

Njyewe-“Eeh…ariko nubwo ari byinshi mbonye akunyu ko kuminjiramo nagerageza nkabitsimbura”

We-“Ok! Reka nze ndaje”

Ako kanya yahise agenda yihuta, nyuma y’ akandi kanya natunguwe no kubona umufuka ugeze mu gice uteretse imbere yanjye ndikanga, nubuye amaso mbona ni wawundi nari maze kubwira iby’ umunyu,

We-“Nta mpamvu nimwe ufite yo kutamara ibi biryo, si umunyu wari untumye? Nguyu ndawuzanye…nako reka ngushyiriremo…”

Ako kanya yakoze mu mufuka azamura urushyi rw’ ikiganza ndikanga, wa wundi bari kumwe niwe wahise avuga,

We-“Mwihorere niba azi ubwenge arabona ko hano nta mishinyiko ihaba…”

Iby’ imiteto y’ umunyu nabishyize ku ruhande ndya ntawe ndeba kujisho, naruhutse mbimaze.

Mu guhaguruka byarananiye bigoronya ndasindagira ndasohoka banyobora kwa Afande dore ko inzira zari igihumbi ntari kuhamenya.

Nagezeyo yongera kumpumuriza ambwira kutagira ubwoba igihe nzaba ndi mu kigo ko mba nje nsanga imfura nsa ariko kandi anyibutsa kwitwararika ngo ntazashukwa cyangwa nkigira uwo ntariwe kubera amahirwe nahawe.

Maze gushima twarasohotse, tugeze hafi y’ amarembo hari haparitse imodoka izi batwaramo imizigo imwe nimwe mito, twegera umusore we wari wicaye muri imwe aramubwira ati,

Afande-“Ntwarira uyu musore akurangire aho ataha, agiye kuzajya ahora aha kenshi uhamenye hari ubwo bizajya biba ngombwa ko ujyayo”

We-“Yes Sir!”

Ako kanya niyumvisemo ibindi byishimo ntari nzi aho bizapfupfunyuka ngo binzemo nsezera Afande ninjira mu modoka dufata umuhanda.

Mu nzira twagiye tuganira, ambaza musubiza ndetse duhuza injyana ambwira byinshi byerekeye amahirwe nagiriwe ntisimbuka kumbwira ko nkwiye kwishimira ko nabatijwe ndetse nakiriwe nka murumuna w’ ingabo.

Twageze hafi yo murugo mu gacentre aba ariho ansiga nkomeza ngana mu rugo, nageze mu rugo bwije, mpinkuka mu bikingi by’ amarembo mbona itara ntiryaka muri salo.

Nakomeje mu gikari nkihahinguka nakubiswe n’ inkuba nsanze ingufuri ku rugi muri ayo masaha ya saa tatu z’ ijoro ndikanga cyane nibaza icyabaye cyatumye mushiki wanjye Lea atarurimo ayo masaha…

Nacanye itoroshi rya telephone ndeba neza niba ingufuri irumanyije…yari ifunze koko! Namanuye urumuri ndeba hasi sinzi uko nakesheje hasi y’ urugi nkubita amaso…

Njyewe-“Ayiwee!......................

Ntuzacikwe na Episode ya 38 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • hahhah ibaze gusaba umunyu wo kuminjira mu byo kurya bakakuzanira igice cy’umufuka Sam azahirwa. Birabe ibyuya ibyo abonye

    Nkuba muba mumaze igihe mutaduha mwari mukwiye kuduha nka dutatu nimiburiburi kabisa

    Mwaduhaye indi episode koko plzzzz

    Ikigaragara cyo uyu musore afite amahirwe, kwinjira mukigo cya gisirikare akitabwaho bjsa no kumwakira dore ko yagikunda bjzarangira abaye we
    umuryango namwe muratinda tuba dutegereje iyi nkuru umwanditsi ashyiremo agatege murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa