skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode38: Natahanye ishya nsanga mushiki wanjye mu matsa…intumwa ije inshaka itera abaturanyi guhurura

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari ntashye nitwa murumuna w’ ingabo, nari ntahanye ibyishimo byo gucigatira ikizere nagiriwe, nari ntashye negamye mu modoka ntari nzi ko nzagendamo, burya koko ibyo twibwira bitandukanye cyane n’ ibyo urumuri rw’ umunsi ucyeye rumurika, igihe iyo kigeze ubona ibyari biguteguriwe nk’ umutako ahari hacuze umwijima.

Sponsored Ad

Twageze hafi yo murugo muga centre aba ariho ansiga nkomeza ngana mu rugo, nageze mu rugo bwije, mpinguka mu bikingi by’ amarembo nikanga mbona itara ritaka muri salo.

Nakomeje mu gikari nkihahinguka nakubiswe n’ inkuba nsanze ingufuri ku rugi muri ayo masaha ya saa tatu z’ ijoro ndikanga cyane nibaza icyabaye cyatumye mushiki wanjye Lea atarurimo…

Nacanye itoroshi ya telephone ndeba neza niba ingufuri irumanyije…yari ifunze koko! Namanuye urumuri ndeba hasi sinzi uko nakesheje hasi y’ urugi, nakubise amaso ibyo nabonye hasi ndikanga…

Njyewe-“Yeeeeeee?!”

Nakubise amaso urukweto rumwe…rwari urukweto rwa Lea nararubonye ndarumenya, ako kanya ndunama ndufata nitonze.

Rwari rwo koko! Nararutoye ndarwitegereza, intoki zatitiye mbona rwacikiye icyarimwe imishumi ibiri, zari inkweto z’ amateka kuri twe, niyo mpamvu nahise menya neza ko ishyamba atari ryeru.

Mu ntekerezo no mubwenge bwange byabaye ibindi, natangiye kubona ibihubukanwa n’ umuyaga biza binsanga, numva urusaku rwinshi mu matwi yanjye nisanga mfutse amatwi, ako kanya ndwana no kubura aho menera ngo nsohoke mu rugo.

Ako kanya nahise nsohokera munsi y’ urugo ngenda nihuta, ngeze hanze kw’ irembo nasiganwe ngenda ngana mw’ centre.

Mu nzira nagendaga mbaza umwe wese, ngenda ngana aho amagana agana wenda ngo ndebe ko hari uwambwira inkuru numvaga ko yaba yasakaye I musozi simbimenye gusa icyaruse ibindi gukomera ni ukuntu uwo nabazaga ntategerezaga igisubizo cye nahitaga nikomereza nshakisha nca hagati y’ abahuje urugwiro, abaciye ingando ntacyo bimbwiye.

Ndenze metero nka Magana atanu nibwo nabonye ko ndi mu nzira isubira inyuma aho nari nanyuze mu gitondo ubwo nari mperekejwe na Lea.

Nongeye gusa n’ usubije ubwenge ku gihe, nkura telephone mu mufuka, mu gushaka uwo mpamagara ndeba muri bose ndamubura, nibutse aho nari mvuye, numvaga ko ntandukanye n’ abandi ndetse ko ntewe nahita ntabarwa, niko gushakisha nimero za Afande.

Nkizibona nongeye gutekereza kabiri, burya iyo umutima uhagaze hari ubwo ugutegeka gusimbuka harehare ukwemeza buryo ki hasi ari amazi y’ inyanja, wahubuka ukagwa ku rutare!.

Nigaruye igikumwe kinsuzuguye, nasaga nuwataye umutwe kubera umwana wa Mama nari mfite wenyine imbere n’ inyuma, burya iyo ubuze uwawe bigakubitira mu kuba amasaha y’ ijoro nta kindi utekereza kitari ibyago, nari nahahamutse byo sinabura kwibuka ko ari bwo nabonye ko ntawe uta umutwe yicaye.

Nakomeje kugenda ngeze imbere ndahagarara, natangiye kubona ko ntaho ngana, ntangira kwibaza icyo nakora nkiri aho nagiye kumva numva imbere yanjye ngo pyaaa!

Numvise urusaku rw’ urushyi rwiza rwiza rwari rutanbitswe umuntu ngenda nihuta njya kureba ibyo ari byo, ni ubwa mbere nari nitabiriye karabaye…nako nari negereye aho mbona rwambikanye.

Nkigera muri metero nka makumyabiri numvise ijwi ry’ umukobwa wavugaga cyane akurugutura amatwi y’ umutamutwe yabwiraga ntahise menya ariko nkamugaya, yamubwizaga inani na rimwe ati,

We-“Ndakwiyamye n’ undi munsi! Nta soni wowe uratinyuka ukankorakora? Aheee! Erega agashyiraho n’ imbaraga? Ahee! Mva imbere se nyine?”

Numvise ijwi ndarimenya, ryari ijwi rya mushiki wanjye Lea, nasimbutse rimwe mba mbagezeho, nsingira umusore nabonaga mufata kw’ ishingu.

Uwo musore yakomeje kunyiyaka kubw’ amahirwe make aranyigobotora aba arirutse ngize ngo mwirukankane biranga.

Yanyeretse igihandure agenda jugujugu, ngize ngo mukurikire biranga, kubera kwijujuta ibiryo nari nariye ikibuno cyanze kumpa amaguru.

Nahagaze aho nari ngeze, nyuma yo kwiruhutsa nsubira inyuma mvuga cyane,

Njyewe-“Genda sha! Genda kagende ubone! Uncitse ubu ariko ntabwo uzancika ubutaha! Nunancika nzagukurikiza umujugujugu amaguru nzayasobanya”

Lea-“Sam! Nta byawe. Nta kigenda cyawe ndakubonye! Ubwo se agucitse ate ubundi wowe?”

Njyewe-“Njyewe ancika? Ancitse ate ko ari njye muretse akagenda?”

Lea-“Are weee? Ngo ni wowe umuretse?”

Njyewe-“None? Ni jye muretse kubushake nyine, uriya erega ni umusore nkanjye, birashoboka ko nazajya gutereta mushiki we”

Lea-“Egoko baba! Aho ho nabwica Sam! Ubwo se mushiki w’ uriya musore w’ umushurashuzi…”

Njyewe-“Rekera aho Lea! Icyaha ni gatozi”

Lea-“Isuku igira isoko di! Kandi bene samusure bavukana isunzu”

Njyewe-“Bavukana isunzu yego ariko bagasokoza bitandukanye, Ese ubundi aya masaha ujya kwifata ukajya mu muhanda nta bwoba na buke ufite Lea? Uriya musore yagukuye mu rugo ate ko nzi ko utajyaga uherekeza bwije?”

Lea-“Mperekeza njyewe?”

Njyewe-“None se uriya musore ntabwo wari umuherekeje?”

Lea-“Reka data”

Njyewe-“Ntabwo mbyumva? None se aya masaha mu muhanda bite byawe Lea?

Lea-“Sam! Aya masaha mu muhanda nta kindi kitari wowe, ahubwo se ubwo wari unyuzeho utambonye?”

Njyewe-“Lea! Rwose ntugire ngo turabisikanye, nkugezeho ntabiteganyaga, urumva njyewe naje mu modoka…..

Lea-“Mu modoka?”

Njyewe-“Cyane rwose njye naje mu modoka negamye ndetse mfashe no ku kanyirayo”

Lea-“Reka yee? Hhhhh! Komeza wirarire ndakumva”

Njyewe-“Nyine naje…ngeze mu rugo nsanga nta muntu uhari, ndebye hasi mba mbonye urukweto rwawe nitegereje mbona rwanacitse, umutima wansimbutse ntangira kugenda nshakisha hose, Imana iyobora intambwe niyo yanyerekeje iyi nzira none dore ngusanze aha rwambikanye”

Lea-“Reka tureke iby’ imodoka”

Njyewe-“Ibyo bireke ahubwo ndashaka kumenya niba utari uherekeje uriya musore wowe wageze aha ute?”

Lea-“Bro, kwiha umuhanda nta kindi, nakomeje kurwana n’ umutima ngutegereje mbonye utinze binyanga munda mfata inzira mva mu rugo, numvaga ko bwakwiriyeho ukiha umuhanda mu maha ahanda ibirenge ukaza n’ amaguru, nanze kuryama nanjye ndavuga nti reka ngusanganire duhurire mu nzira

Njyewe-“Ngaho nyumvira! Oya…oya rwose ntabwo wari kubikora Lea, ngaho reba ibyo bari bagukoreye, narabikubwiye kandi! Wowe ubwiza bwawe ntabwo bukwemerera kuva murugo aya masaha, ubu se ko ari uko mwari mu muhanda, iyo muba muri mu nzira y’ agatsibanzira ntiyari kuba agufashe ku ngufu, ubwo si wowe wari kuba wizize?”

Lea-“Bro! Kireke kiriya gihungu ntabwo nari nzi ko ari ikiyuku bigeze hariya

Njyewe-“Ese ubundi ninde?

Lea-“Ntabwo wamumenye se? Ni Gaston! Wa musore ucuruza mw’ icentre, wawundi wari mushuti wa Vena, nagezeyo ngiye kumutira telephone ngo nguhamagare arayinyima, ayinyimye akomeza kuncukisha kumpamagarira Vena ngo tuvugane ngo kuko we bavugana, mbonye akomeje kuntinza mubwira ko nta kibazo ngiye kugusanganira nzira, nawe ati nkaguherekeza, nibwo twahise tuza rero, akomeza kunshotora mwiyama maze ashira isoni atangira ku…”

Njyewe-:”Hmmm! Nari nkacyetse ari undi Atari inshuti ya Vena, buriya niwe wamutumye ngo ukunde usangire isoni nawe azabone aho ahera…buretse ariko, uriya muginga arye ndye…”

Lea-“Sam! Uriya musore muveho, mwihorere ariko umunsi ni umwe…”

Muri ako kanya twahise duhindukira dusubira mu rugo, tugezeyo nongera kwihanangiriza Lea ngo ubutaha atazigera ava mu rugo kubera njye, namubwiye ko nakamiritse nabatijwe ndetse namaze kuba murumura w’ ingabo.

Mu bitwenge byinshi natangiye kumubwira iby’ urugendo rwanjye, mubwira ukuntu nahuye n’ uruvagusenya nkinjira mu kigo cy’ abandi ntabanje kuvunyisha…yarasetse koko amarira araza mubwiye uburyo nabatijwemo.

Namubwiye byose ari nako ampata inshyi ankosora ambaza niba ntagira ubwoba, mubwira n’ ibindi ndamutembereza koko maze tugeze mu biro bya Afande aratuza, mubwira ibyo yambwiye byose kugera aho mubwiye ko natashye negamye mu modoka, ndetse ngataha nitwa murumuna w’ ingabo.

Lea yarishimye cyane biba akarusho kuri njye, yongeye kumpa ikizere birenga kumva isano y’ amaraso n’ imisokoro isakajwe n’ ishya rihoberanye n’ ishyaka, umugisha warutashyemo utuma itara ry’ umurasire ryabaga muri salon rizima ngo imitima yacu imurike

Twagiye kuryama Lea ansezeranyije kuzamfasha muri byose, mu gitondo yazindutse saa kumi nimwe aza mu cyumba cyanjye, arambyutsa ngo ajye kunyuriramo muri make ibikubiye mu muzingo w’ impapuro Afande yari yampaye.

Izuba rikambye nafashe urugendo nerekeza ku muhanda aho nacururizaga, uwo munsi natangiye kwigabiza abo twakoranaga, negera umwe kuri umwe ntangira kubagarira ubushuti, nta kindi nari ngamije kwari ugushaka amaboko ngo umunsi nzaba natangiye kugemura imyaka mu kigo nzabe mfite amahirwe kugeza ku mahirwe yandi yo kubona aho ndangura nabamenyera aho bigurika.

Ntibyatinze ku munsi wa kane ubwo nari ngeze kw’ irembo ndi kumwe na Lea, yari amperekeje nkuko yari asanzwe abikora buri munsi ubwo nabaga ngiye ku muhanda gucuruza, nakubiswe inkuba mbonye umusore wambaye gisirikare aza ansanga.

Nahise mpagarara Mushiki wanjye Lea yahise agira ubwoba anyihisha inyuma, nanjye nabaye nk’ uwikanga ariko nkomeza kwihagararaho.

Uwo musirikare yangeze imbere mweretse isura imwenyura nongera kuyikunja, ntiyandenzeho yahise ambaza niba ari njye Sam, ako kanya ansaba kujya imbere, ibyateye mushiki wanjye guhahamuka akankurura ari nako byabaye ibindi bigatera abaturanyi bagahurura………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 38 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • Mwaduhaye akandi ko mwatwicishe amatsiko

    Eddy plz dukomeza kukubura gira ugaruke udushimishe buri munsi

    Iyinkuru yandikanyubuhanga ikibazo nukwitatugererahigihe ikubitagashyi ejo utangikindigice

    Sam rwose yihoranira Moral gusa we na mushiki we bazagera kuri byinshi bashyira hamwe

    Woow!!!! Nice story👏 👏next babyeyi!!!!!

    Strry ni neza Akandi wangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa