skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode39: Namenye icyo mpamagariwe igitaraganya mpamya ko njye n’amahirwe twavutse ukubiri

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo twari tuvuye mu rugo mushiki wanjye Lea amperekeje nkuko yajyaga abigenza buri munsi ubwo nabaga ngiye gushakisha igeno ku muhanda, tugisohoka mu rugo nakubise amaso umusirikare wamanukaga aza iwacu ndikanga, mushiki wanjye atangira kunyihisha inyuma kubera ubwoba.

Sponsored Ad

Uwo musirikare yangeze imbere mwereka isura imwenyura nongera kuyikunja, ntiyandenzeho yahise ambaza niba ari njye Sam, ako kanya ansaba kujya imbere, ibyateye mushiki wanjye guhahamuka akankurura ari nako byabaye ibindi bigatera abaturanyi bagahurura.

Mbere y’uko ambwira kujya imbere yabanje gutungurwa n’abari batugaragiye, abaturanyi bari bijeje imirimo baje basa n’abatabaye… bari nkabaje kuribagira ngo batazabwirwa iyo inkuru.

Guhurura kwabo ntibyari ikindi, byari nk’igikuba gicitse kuko mu rusisiro rw’iwacu byari ubwa mbere umusirikare wambaye impuzankano ahahingutse agenda n’amaguru abiri, bose bari batangajwe n’ikimugenza, ariko bamureba bitaruye.

Muri uwo munsi wasaga n’umunsi mukuru kuko ntabeshye byari ishema kuri njye negereye uwo musore usoretse utanse ubutwari maze ndamubwira nti,

Njyewe-”Afande! Kalibu iwacu, ni njyewe Sam! Nta gushidikanya ni jye uje ushaka, ndabyemeza simbishidikanya ko uvuye i Kibumba, niho nzi abasa nawe bamenya! ”

We-”Asante sana! Ndumva ibyo uvuga aribyo”

Nahise mpindukira mwereka inzira ijya mu rugo ariko ako kanya ahita ambwira ati,

We-”None se ko ugenda kandi nkubwira ko ari wowe unzanye? Tugende Afande akuntumyeho uracyanewe mu kigo byihutirwa”

Nk’undi wese nagize imitima ibiri, umwe umbwira ko ari amahoro undi umbaza umpata icyo nakoze naba nkurikiranweho gusa imbere y’abari bashungeye ntabwo nazuyaje, nahise negera mushiki wanjye wari wakabije ubwoba mushyira ku ruhande ntangira kumubwira nti,

Njyewe-”Lea!... “

Lea-”Sam! Akubwiye iki? Uriya musirikare akubwiye iki koko? Sam! Kandi ubwo wasanga warihaye kwitwaza umugisha wagize ugakora amafuti ukayampisha?

Njyewe-”Lea…

Lea-”Oya Sam! Utambwira ko wabaye nka wa wundi waciririye intare ayita ikibwana, ubaba ugiye kuzira kwizamura kwawe?”

Njyewe-”Ariko se ko mbona wagize ubwoba? Humura, tuza umutima uriya ubona ni ingabo si umwanzi, si umucamanza si n’umushinjacyaha, ni intumwa intumweho ahubwo reka ndeke kumutinza ngende uramenya icyo mpamagariwe ngarutse”

Mushiki wanjye yakomeje kubura amahoro no gutinda kwemera ibyo namubwiraga ariko birangira musize aho twari turi nzamukana na wa musirikare tugera muga Centre, aho nasanze imodoka iparitse.

Nkihagera nakubise amaso umushoferi ndamumenya, yari wa wundi wanzanye wa munsi ntaha nishimye nitwa murumuna w’ingabo.

Nahise ninjira mu modoka musuhuza muhereza ikiganza, ahita ambwira ati,

We-”Bite bite muhungu!?”

Njyewe-”Ni byiza rwose! Eeh! Urongeye urahageze rero? Nibazaga uko mugenzi wawe amenye inzira igana iwacu naho nawe urahari?”

We-”Ntabwo nari ndi kure, nari mpari, ahubwo se wiriwe uzuyaza kandi Afande yaraguteguje?”

Ako kanya nahise nibuka wa munsi ubwo nari ngiye gutaha, igihe Afande yasabaga ko bantwara mu modoka yategetse umusore kuntwara akamenya aho ntaha, birumvikana ko uwo munsi inzira igera iwacu yari itakiri agatsibanzira kubo nitaga bakuru banjye.

Twinjiye mu modoka dufata urugendo, mu modoka bagendaga baganira ariko nkabura uko nisanga mu biganiro byabo kuko numvaga bavuga ibijyanye n’urugendo basaga naho bafite.

Bidatinze twageze ku marembo y’ikigo nibuka akahise, ya magambo yongeye kungarukamo nibuka ko nategetswe kuzajya mvunyisha mbere yo kwinjira maze ndavuga nti,

Njyewe-”Nyabuneka munsige hano mbanze mpamagare Afande!”

Nkibivuga basekeye rimwe maze umwe aba aravuze ati,

We-”Uhamagare Afande? Ushaka kumubaza iki? Cyangwa hari icyo wibagiwe dusubire inyuma?”

Njyewe-”Oya ntacyo nibagiwe ahubwo nuko nibutse ko umunsi ninjira aha bwa mbere nakoze ikosa ritababarirwa nkagira amahirwe, ntabwo nakosa kabiri ngo nirengagize ibyo nategetswe”

We-”Cyakora uyu musore biragaragara ko yaba umwizerwa kuri Afande! Amabwiriza yayamize bunguri?”

Undi nawe yahise yungamo ati,

We-”Amabwiriza nta kuntu atayamira bunguri, ubushize ubwo namutwaraga atashye njye twaraganiye numva yari kuzavamo umusirikare kabisa, naho ubundi wigira ikibazo Samweli we! Iby’amabwiriza wahawe uzajya ubikurikiza igihe uzajya uba uje mu kigo wizanye… uretse ko bizajya bibaho gacye”

Yavugaga ibyo tugeze mu kigo imbere, dukomeza aho baparika tuvamo, uwari waje atwaye yasigaye mu modoka nkurikira undi, duhinguka hahandi ku biro bya Afande, turinjira gusa twasanze ntawe urimo ansaba kwicara ngo mutegereze ansiga aho aragenda.

Nyuma y’umwanya utari muto Afande yarinjiye ako kanya mpita mpaguruka,

Afande-”Bite Sam!”

Njyewe-”Ni byiza Afande!”

Afande-”Ndabona wabukereye!”

Njyewe-”Ahubwo se ko ntabonye uko nsubira mu rugo ngo nkwikire ubu sinari kuba nsa ukundi birenze ibi?”

Afande-”Hhhh! Gukwikira ni ibiki ibyo?”

Njyewe-”Eeeh! Gukwikira ni umwambara neza, byaturutse mu rusisiro rw’iwacu, cyera tukiri bato iyo twabaga twambaye imyenda mishya nko kuri Noheli batubwiraga ko twakwikiye

Njyewe-”Ahubwo se ko ntabonye uko nsubira mu rugo ngo nkwikire ubu sinari kuba nsa ukundi birenze ibi?”

Afande-”Hhhh! Gukwikira ni ibiki ibyo?”

Njyewe-”Eeeh! Gukwikira ni umwambara neza, byaturutse mu rusisiro rw’iwacu, cyera tukiri bato iyo twabaga twambaye imyenda mishya nko kuri Noheli batubwiraga ko twakwikiye”

Afande-”Ese? Oya nta kibazo Sam! Kuza aha ntibisaba gukwikira ahubwo bisaba gucunguza uburyo umwete, Ahubwo icara nkubwire icyo nari nguhamagariye”

Ako kanya naricaye ari nako telephone ye yasonaga, uko avugira kuri telephone nibyo byanteye guhinduka, ntangira kubunza umutima, numva avuga ati…

Afande-”Urabizi nabiguteguje ubwo twendaga gushyingiranwa! Urabizi neza kandi nabikubwiye kenshi ko akazi kacu n’inshingano zacu zidusaba guhora twiteguye, yaba ku manywa yaba nijoro duhora twambariye itabaro, ubu ni ukwakira ko ngomba kwitaba igihe cyose mpamagawe kandi ukihanganira kuba kure ukaba mu mwanya wanjye,

Urabizi wowe n’abana banjye ndabakunda kandi nimwe njye… uzankomereze umuryango uhanagure amarira y’abacu,nzagaruka sinzahera…”

Uko yavugaga ibyo nakomeje kugira umutima uhagaze no kumvako ibyo ari byo byose hari inkuru igiye gutaha mu matwi yanjye, nyuma y’umwanya utari muto Afande yaragarutse, aricara nitsa umutima.

Afande-”Bite ko mbona udatekanye Sam? Uri kwitsa umutima nk’uhabye wagira ngo urahangayitse? Hano ibyo kwitsa umutima ntibiharangwa, kamirika nk’umusirikare ariko! ”

Njyewe-”Afande! Sinkubeshye rwose numvise amagambo uri kuvugira kuri telephone….”

Yahise anca mw’ijambo ahita ambwira ati,

Afande-”Ok! Wikwirirwa ujya kure reka nkubwire icyo nari nguhamagariye ducunguze uburyo umwete kuko mfite umwanya muto,

Sam! Mbere na mbere wihangane kuko ubu tuvugana ndi mubagenda, bitunguranye nahamagawe mu nshingano narahiriye gusa gutunguranwa byo si bishya kuri twe kuko tugomba guhora twiteguye, ubu mu masaha cumi n’arindwi ngiye gufata urugendo, ngiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya kure”

Njyewe-”Afande!...”

Koko amarangamutima nagize ubwo numvaga avugira kuri telephone yari afite impamvu, ibyo nacyetse byari byo Afande yari agiye kugenda, nta kuzuyaza natangiye kwibaza kubyerekeye amahirwe yari yaranshyize mu biganza.
Nkibyibaza yahise ambwira ati,

Afande-”Sam! Ibyo ntacyo mfite cyo kubihindura, Nyuma yo kubyakira ndabizi neza ko urahita utangira kumbaza iby’umushinga n’amahirwe naguhumurije nifuza ko uhumeka, ndagusobanurira kandi nkwizeza andi mahirwe kuko ntibigikunze ko bikomeza mu gihe ntahari kuko ntawundi nizeye ko yazagufasha nkuko nari kuzagufasha”

Njyewe-”Ariko se Koko ibi ni ibiki? Birongeye kandi birabaye mbuze andi mahirwe mu buzima? Oya… oya rwose ntabwo ari gusa, ibyo hari ubiri inyuma, niba atari amahuherano ni amategano icyo nemeza cyo nuko ari amarozi”

Afande-”Sam!, Witekereza kigwari, wishaka kwiteranya n’abantu ucyeka ko haba hari ukubuza umugisha, nta mahirwe wagenewe yakubuza kugera kuyandi, ayo aba atari ayawe”

Njyewe-”Oya Afande… ntabwo mbyumva”

Afande-”Sam! Kubyumva byo ugomba kubyumva, gahunda yo kugemura imyaka hano mu gihe ntahari yo uyibagirwe, ahubwo tangira wishyiremo ikindi cyerekezo”

Njyewe-”Ikindi cyerekezo kihe se Afande?”

Afande yaranturishije njye wari wahabye, nyuma y’akanya yongera kumbwira ati,

Afande-”Sam! Nubwo bimeze gutya ariko ntabwo nashatse kugusiga gutya gusa, mu cyerekezo nagusabaga gutangira guhanga amaso harimo no kukwegereza umuryango wanjye”

Njyewe-”Umuryango wawe?”

Afande-”Sam! Nkuko wabyumvaga mvugira kuri telephone, nariho nsezera umugore wanjye nkunda, ndashaka rero kukwerekeza inzira imugana ngo azagufashe kwifasha”

Yakomeje ambwira ati,

Afande-”Ubusanzwe umugore wanjye afite iduka ricuruza ibiribwa b’intoranywa, mu minsi yashize mperutse kumuganiriza ibyawe aragushima numva mubonanye ahari hari icyo mwageraho byongeye kandi nawe uzi icyo ushaka nzi neza ko udatecyereza gutega amaboko ahubwo utega amaboko kubyo ufite mu biganza, ibyo rero azabigufasha ndamwizeye”

Afande yambwiye byinshi muri ibyo bihe bitari binyoroheye byo gucika intege, nubwo yanyerekaga inzira amagana ariko ntibyambujije kwerekeza iwacu nganjwe n’agahinda ko kwemera ko njye n’mahirwe twavutse ukubiri.

Nageze mu rugo mushiki wanjye ababara kabiri, nyuma y’iminsi ibiri nibwo twakiriye ibyo tutabasha guhindura dukomeza ubuzima nsubira ku muhanda gusa ibyo gusubira gutangira imodoka nca ukubiri nabyo kuko numvaga nta wundi uzaza nka Afande……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 40 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • Mwiriwe neza mwanditsi kandi Mwalimu dukunda! Nishimiye ko Lea yiyamye uriya mushurashuzi!
    Komeza ukore cyane Sam uzatera imbere nta kabuza

    Mwaduhaye inkuru yacu koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa