skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode40: Nyuma yo guta ikizere ngana iyo gutana hari agapapuro nasanze mw’ipantaro yanjye

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyumweu cyarashize ikindi kirataha, uko bucya nuko bwira nakomezaga gusubira inyuma mu bitecyerezo, nakomezaga kuganzwa n’amarangamutima yampatiraga kwicuza impamvu nizeye ko ejo hanjye hazaba heza kubw’ikizere nagize mu minsi yahise, burya gucika intege ntibyizana ahubwo bikurikira kwizera no kwizezwa imbaraga zitari izawe kabone niyo ntacyo waba utakoze ntukimariremo ibyo utarakozaho ibiganza kuko ntibiba ari ibyawe.

Sponsored Ad

Bwakomeje kwira buracya, umunsi umwe ubwo hari ku cyumweru ntabwo nari nagiye ku muhanda gucuruza, nari nsigaye naracitse intege meze nka wa mugabo numvise wahoraga avuga ngo “Ntabwo nzatutubikana ngo mvunike nshakisha imibereho iby’Imana birizana” numvaga ko nta mpamvu yo kwiruka ncengana n’amahirwe, igihe azazira azansanga, burya gucika intege niyo nzira igana guhomba mu buzima.

Uwo munsi hari ku cyumweru, nari nicaye hanze nitangiye itama, sinzi uko byaje ndahaguruka njya mu nzu, nsohora imyenda ngo mbe mfura, dore ko burya uturimo tw’amaboko nari naradutojwe nkiri muto.

Muri uko gusohora imyenda natangiye gukora mu mifuka ngo ndebe ko ntacyo nibagiriwemo, nkiri muri ibyo numva intambuko y’umuntu mfunga umwuka ndeka guhumeka ngo numve neza… muri uko kumviriza hari uwahingutse mu rugo… yari Lea wari wambaye neza avuye gusenga.

Yatangiye kuririmba iz’amazamuka, yari yafashijwe reka ntiwareba, ahumiriza areba mu bicu ikiganza agiteze mu kirere hamwe cyera tukiri abana twitaga mw’ijuru agira ati,

Lea-”Yesu arakora… nukuri arakora…”

Yakomeje kuririmba… nako kundirimbira, nanjye mfata imyenda nshyira mw’ibase irimo amazi, nkomeza kumva ahogoza gusa nubwo ubusanzwe yari afite ijwi ryiza ibyo yaririmbaga numvaga bisa naho hari aho yabyumvise gusa bitari ukuri, nyuma y’umwanya utari muto arekera kuririmba,

Lea-”Ariko se Bro! Habe no kuvuga Amen koko?”

Njyewe-”Amen yiki se? Ubone mvuge iki ko nawe uzi neza ko ibyo uri kuririmba utabyemera ahubwo ari ya mizindaro y’imiziki uvanye mu rusengero yakuzibye intecyerezo?”

Lea-”Mphaa! Ahaa! Erega ubaye umuhakanyi karabaye? Bro! Niki kiguteye kunangira umutima bigeze aho? Koko mu gitondo nkubwire ngo tujyane gusenga unsubize ngo genda uhambere?”

Njyewe-”None se ntabwo wahambereye uraje ngo dusimburane? Niba utahambereye iyo unsengera?”

Lea-”Umva yewe aho uhera uba umupagani? Ninde wakubwiye ko umuntu asengera undi? Wenda yamusabira ariko…”

Lea-”Yewe, jyewe nta kunsabira ibyanjye bizwi n’umusego unsegura”

Lea-”Kandi Sam wibagirwa vuba! Ubu aka kanya wiyibagije amavi warimije mu butaka uvuga cyane ngo Mwami Mana ngushimiye ibyo wakoze nkuragije n’ibiri imbere?”

Njewe-”None ibiri imbere biri he? Urabona byerekeza he? Ibyishimo by’akanya gato bishobora gutuma ugaba wizeye ko ejo uzaronka, Imana yawe nizere ko wayibajije impamvu yadusogongeje ku byishimo ntitume ducurura”

Lea-Ariko Sam uziko nta byawe? Wowe uratinyuka ukivumburira Imana? Wagira ngo wariremye, uzi ko wagira ngo umwuka uhumeka ni uwawe? Ubwo ibyo byose ni ukubera ko amahirwe yakomeje kuguceremba? Nkaho wasabye Imana ikakwereka indi nzira mu nzira igihumbi icishamo uwayiringiye utangiye kuganya uyitera umugongo? Ndumiwe koko!”

Nyuma y’akanya gato ducecetse nariho ntecyereza kuri ayo magambo niho nabonye ko natannye ntagakwiye kuba mvuga ayo matakaragasi y’amagambo.

Nkiri kurwana no gupfundagira imyenda mw’ibase Lea yahise ambwira ati,

Lea-”Ese ubwo ugiye gufura ipantaro irimo n’umukandara? Wagaruye ubwenge ko mbona usa nuri kurwana n’ibikurimo?”

Ntabwo nari nabonye ko nashyize imyenda mw’ibase ijagaraye, ipantaro nari nashyize mw’ibase irimo umukandara nayikuyemo nongera gukora mu mifuka yayo numvamo ikintu gisa n’inote ndikanga.

Nazamuyemo vuba numva ko ari inote koko… nzamuye nkubita imboni igipapuro nkijugunyana umujinya,

Njyewe-”Puu! Nari ngize ngo ni akanote none ndebera, askyii! Ibitera kirisensiya ntibibura!”

Nahise mvugutana imyenda umujinya ari nako nivugisha amagambo ntibuka neza gusa yari amaganya, muri uko kwivugisha numvise mushiki wanjye ambaza ati,

Lea-”Ese Sam! Ko nziko wowe ikaramu n’urupapuro mutari inshuti ubundi aka gapapuro kageze mu mufuka wawe rayari?”

Nahise nubura amaso mbona Lea afite ka gapapuro nari njugunye, ari kukazingura areba… nanjye natangiye kwibaza uko kaba karageze mu mufuka.

Muri uko kwibaza nibwo nongeye kwibuka neza ariko biranga, ndahaguruka negera Lea, mu kureba ndahunyeza kuko nabonaga kanditseho ibisa na nimero za telephone,

Lea-”Ndabona handitseho nimero za telephone, bisa naho hari uwazikwandikiye ukaba waribagiwe…”

Muri ako kanya ubwenge bwarampereje nibuka wa munsi ubwo Afande yansezeraga, nibutse ko yanyandikiye nimero z’umugore we ngo nzamuhamagare.

Nongeye kwibuka neza ko yambwiye ko ansigiye uwe ngo ntazatana nkibagirwa ko hari amahirwe yansezeranyije ndetse nibutse ko yansabye kuzamugana nk’inzira nshya, ibyo byatumye nigaya maze nitsa umutima kubw’urubanza wari unciriye, niyumvisemo ubugwari bwo kuba ntarahagaze kigabo ngo numvire ijwi rya Afande.

Nahise ntangira kubwira Lea byose, maze kubimubwira yahise avugana akababaro ambwira ati,

Lea-”Ngaho reba none ntiwazirikanye ibyo Afande yakubwiye, ubuse wabuze iki ngo uyu uwo mubyeyi umuhamagare?”

Njyewe-”Mbabarira Lea, rwose nabitewe no gucanganyukirwa, ariko uzi kuba ufite isahani iriho ibiryo mu ntoki waba ugiye gutangira kurya ikaba iragucitse no hasi ngo paa!”

Lea-”Ahaa! Umutindi arota arya koko!”

Njewe-”Uretse ko waba wirengaje ko inzara iryana ariko byo uvuze ni ukuri”

Lea-”Sam mbwiza ukuri, ubundi wibagiwe ute ibyo Afande yakubwiye? Gute Wirengagije ko yakugiriye ikizere akicisha bugufi akakuvugisha, akaguha amahirwe n’ayandi… Sam nubwo isezerano ritasohoye igihe twari zwiteze ntabwo wari kwibagirwa ngo uteshe agaciro aka gapapuro, aka dore kari itike yaguhaye yo kukwinjiza iwe, ese ubwo uratecyereza cyangwa?”

Nakomeje guceceka mbura icyo nsubiza, mushiki wanjye ntiyatuza akomeza kumbwira ati,

Lea-”Ngaho wenda waribagiwe da, hanyuma se ubundi Afande amaze kugenda nta nubwo watecyereje icyo wakora ngo usigasire isezerano yaguhaye? Nta nubwo wari gutecyereza ko umunsi yaguhahiye yagarutse akubwira ko abe bashimye ibyo wapfunyitse mu mufuka agahera ko akakwishimira? Ibaze ko wagize uwo mugisha ibyo wapfunyitse bigashimwa? Byibura kuki utatecyereje kw’isezerano wamugiriye cyangwa wirariraga umubwira buryo ki we n’umuryango we ari bo ba mbere bazajya baganura kubyo twejeje? None se musore utegereje ko azagaruka ngo usohoze isezerano cyangwa wakabaye ubikora igihe adahari?”

Natuje akanya gato nongera kwisura mu mutima, nsubiza umutima mu nda ndawitsa nyuma yo kwigaya mbwira mushiki wanjye Lea nti,

Njyewe-”Lea!, Rwose ndatsinzwe, umutima wanjye unciriye urubanza,nararangaye ndakabya… nako narakosheje pe, nibagiwe vuba nibagirwa ko ikizere gisaza kuko nyira cyo ahaye icyuho ubutita uruhumbu rukakirengera”

Lea-Wakabimenye se!”

Njyewe-”Lea!, Wivunika rwose ahubwo nyine reba neza izo nimero hanyuma tumuhamagare… ”

Lea-”Nimero se ndazibona zose ko mbona agapapuro katose?”

Njyewe-”Reba neza Lea! Ndabizi neza uri umuhanga, niyo wabona eshanu gusa wahita umenya izikurikira”

Ako kanya Lea yatangiye gushishoza areba imibare yari yanditse kuri ako gapapuro, akomeza kwitegereza cyera kabaye imibare icyenda turayibona tubura umwe wanyuma.

Twaguye mu rungabangabo dutangira kwibaza icyo twakora turakibura, nyuma y’umwanya utari muto tubunza intecyerezo mu nguni zose nahise mbwira Lea nti,

Njyewe-”Lea! Ngize igitecyerezo”

Lea-”Mbwira ndakumva Bro”

Njyewe-”Urumva… ukuntu tugiye kubigenza, urabona ko tubuze umubare umwe wa nyuma kandi uko byagenda kose tugomba guhamagara uriya mubyeyi…”

Lea-”Ariko se reka kurya iminwa umbwire icyo dukora…”

Njyewe-”Urabona, uko tugiye kubigenza, tugiye guhera kuri rimwe, twandike imibare icyenda dufite hanyuma uwanyuma tuwugire rimwe nidusanga atari wo turakomeza”

Lea-”Eeeh! Sam! Uzi ko utoroshye? Ubwo ibyo ubitecyereje ute koko?”

Njyewe-”Hhhhhh! Erega ntabwo ndi injiji cyane jya wima amatwi abantu nka ba Vena, iyo ntekereje mba ntekereje sintonekara”

Lea-”Gutecyereza byo watecyereje pe! Gusa ntabwo turahera kuri rimwe turahera kuri zeru”

Njyewe-”Uuh? Harya Zeru nawo ni umubare?”

Mushiki wanjye Lea yakubise agatwenge yegera rya buye ryabaga impande y’umuryango aricara nanjye nsutama impande ye atangira kwandika ya mibare icyenda muri telephone arangije yongeraho zeru akanda yes ashyira ku gutwi.

Nyuma y’akanya gato telephone iri kugutwi Lea yarikanze, arahindukira andebana ubwoba bwinshi, yipfuka ku munwa amaso ye ayampanga adahumbya umutima uransimbuka…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 40 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa