skol
fortebet

80% by’abari hagati y’imyaka 18-33 bababazwa n’abo bakunda

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Kwangwa n’umukunzi wawe utabwiwe impamvu, benshi bavuga ko biterwa n’urukundo rw’abahurira ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ibi bimaze gufata indi ntera, bamwe bakomeje kuvuga ko gutandukana cyangwa kuva mu rukundo bitunguranye bibabaza ariko ko abantu bakomeje kubikora nkana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Global news, umuhanga mu by’imibanire y’abantu, imyororokere Dr. Jessica O’Reilly avuga ko gutunguza umunkunzi wawe ko mutandukanye bidakwiye gukomeza ahubwo hakabaho kubiganiraho no kumenya impamvu zibiteye. Akomeza avuga ko ubu abantu benshi bakundana baganira bakoresheje imbuga nkoranyambaga kandi ko byoroshye guhakanira undi muntu ushaka kugutanya n’umukunzi wawe ariko abenshi ntibabikozwa. Yagize ati «Umusiga mu rukundo wenyine yari amaze kurwishimira, rumaze kumushyuhamo, bikamutera kwibaza ati’mbese nakoze iki kibi ?»

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Plenty of Fish rwo muri Canada, bwagaragaje ko abantu bose babajijwe bari hagati y’imyaka 33-18 basubije ko bajyiye batungurwa no gusezerwa n’abakunzi babo mu buryo bubatunguye. Iyi mpuguke ikomeza avuga ko bigoye kubaza umuntu ikimuteye kugusezera ariko kandi ko biba byiza iyo akubwiye impamvu yabimuteye. Yakomeje avuga ko ibi bizana urwango rudakwiye mu bantu, aho kubonana n’uwo mwahoze mukundana mbere biba biteye ubwoba ku mpande zombi. Yagize ati «Wenda wamwandikira mu magambo impamvu itumye uva mu rukundo rwawe na we, ariko abenshi umubwira ko birangiye ugahita ukupa telephone bikaba birarangiye.»

Gutandukana bitunguranye bituma umuntu yitinya akumva ko ikosa yakoreye uwo bakundanaga nubundi yarisubiramo isaha kw’isaha aramutse asubiye mu rukundo. Kwangana n’umukunzi wawe udasobanuye impamvu, bituma uhora ujyenda wikandagira ndetse hari n’ubundi bumenyi bujyanye n’imibanire uba wibujije kumenye. Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu Susan Wenzel , na we avuga ko ushobora kuba utakiyumvamo umuntu, ariko ko uburyo bwiza ari ukumubwira ikiguteye kumwanga kuko na we bituma asobanukirwa. Yagize ati «Ikintu kizima ukwiye gukora mbere, ni ugutanga ibisobaru by’impamvu ugiye utakiri mu rukundo »

O’Reilly akomeza avuga ko burya aho gukomeza wihambira ku bidashoboka, utagakwiye kugira isoni zo kubwira umukunzi wawe ko hari impamvu ushaka kujyenda kandi zumvikana. Avugako kandi niba nta terambere ry’urukundo ubona mu mukunzi wawe, utagakwiye kumutera igihe kandi ibyo murimo wowe warabivuyemo utavuze. Yagize ati «Niba iryo terambere ridahari, wigira uruhare mu gutera umuntu gufungiurira umutima we ikizere cyuzuye ibinyoma. Gusa ikiza nuko wabimubwira mukiyunga mbere yo kwirukanka ukava mu rukundo utavuze ikibiguteye.»

Ibitekerezo

  • Biterwa nyine nuko baba badakundana,ahubwo abenshi biba ari ukwiryamanira gusa nta gikumwe bateye.Nibyo basigaye babeshyana gusa ngo "bali mu rukundo".Abantu bakundana nyakuri,nta wubabaza undi.Mu byukuri,kuryamana n’umuntu mutashakanye officially,ni icyaha kibabaza Imana.
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa