skol
fortebet

Ally Niyonzima mu buryohe bw’urukundo n’umukobwa ufite Papa we w’Umuhinde[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba abarizwa muri Rayon Sports muri iyi minsi ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Muni Bosslady.

Sponsored Ad

Muni Bosslady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande, uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.

Nubwo uyu mukinnyi akomeje kubera ibamba itangazamakuru ryo mu Rwanda ku bijyanye n’iyi nkuru, ntanakunde gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, umukunzi we kwihangana we ntiyiyumanganyije kuko yahishuye ibimenyetso ko ari mu rukundo n’uyu mukinnyi.

Ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abakunzi be mu minsi ishize Muni Bosslady yabajijwe niba koko akundana na Ally Niyonzima arabyemeza.

Amwe mu magambo akunze gushyira ku mafoto yabo bari kumwe aba yuzuyemo urukundo. Agira ati ”Nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ni wowe ntsinzi yanjye.”

Muni Bosslady yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakundanaga n’umugabo we wa mbere Kapaya Christus. Aba bombi bakunze gusangiza ababakurikira uburyohe bw’urukundo rwabo mu bihe bitandukanye bifashishije amafoto.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa