skol
fortebet

Igitera umugore kuvuga aya magambo iyo asabwe gutera akabariro: Simbishaka, simeze neza, ndananiwe...UKO WABYITWARAMO

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Bijya bibaho mu ngo zimwe na zimwe aho umugabo ashaka gutera akabariro umugore agakunda kumubwira ko atari muri mu bihe byiza, ’Mood’ (mudu) mu mvugo z’ubu.

Sponsored Ad

Iki ni ikibazo gikunda gusenya ingo kuko bituma bamwe batandukana, abandi bagacana inyuma, abandi urukundo rukagabanuka n’ibindi bitandukanye. Mu buhamya umugabo yatanze kuri healthguide yavuze uko umugore we akunze kumugenza muri iki gikorwa. Ati "Iyo turi mu rukundo uba ubona ari bwo buzima ariko twagera kuri iki gikorwa agahorana impamvu. Rimwe ngo arananiwe, ubundi ngo ntabishaka, ubundi ngo arahuze".

Uyu mugabo ibimubaho bishobora kuba no mu zindi ngo. Avuga ko umugore we ngo atuma yiyumva nk’uwatwawe n’igitsina kuko buri gihe ari we umusaba iki gikorwa kandi kenshi we akamwereka ko bitamurimo. Ngo rimwe na rimwe ni bwo babikora kandi nabwo umugore akagaragara nk’ubigizemo ibyishimo. Ngo hari n’ubwo yitwara nk’uri kwishima ariko ari ugushaka gushimisha umugabo gusa.

Ibi rero bijya bibaho aho usanga umugore akora imibonano mpuzabitsina ku bw’inshingano cyangwa gutinya kubura umugabo we ariko we ukabona ko nta nyungu akura muri iki gikorwa, agategereza ko umugabo arangiza akumva araruhutse.

Dore rero zimwe mu mpamvu zikunze gutera abagore ibi bibazo n’uburyo wahangana nabyo.

1. Imitekerereze

Hari ubwo umukobwa aba yarigeze gushyira mu mutwe we ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu kibi, icyaha ndetse kitaremewe kwifuzwa cyangwa kubanezeza. Umukobwa agakura azi ko ari igikorwa cyaremewe abagabo ndetse akiha umurongo wo kutazigera agira uwo afungurira amaguru. Ibi rero hari ubwo ubwonko buhita bubibika nyamara ubwonko ni igice cy’ingenzi mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Imyumvire n’imyizerere ku bijyanye n’igitsina umuntu aba yarakuye ahantu hatandukanye haba mu muryango, mu idini, ndetse n’ibyari bibujijwe muri sosiyete yakuriyemo bishobora kuba intandaro y’iki kibazo dore ko ubwonko bubika amakuru y’igihe kirekire. Ibi rero bisaba ko uyu mugore umeze gutya kubera impamvu y’imitekerereze aganirizwa n’abahanga bakamufasha kugenda agaruka mu murongo wo hanze ya bimwe yabitse mu bwonko bwe.

2. Ibyabaye ku muntu ku giti cye

Hari ubwo biba bishingiye ku mateka ye yahise wenda akaba yarafashwe ku ngufu, yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina atishimiye, akaba yageze ku itariki yafatiweho ku ngufu, ubwoba, uburakari, imihangayiko cyangwa yateshejwe umutwe n’ibintu runaka. Ananiwe cyangwa arwaye agahinda gakabije, atigirira icyizere, afite isura mbi muri rubanda, abaye yikunda bikabije nabyo bishobora kugira ingaruka ku gikorwa cye cy’akabariro.

Umugabo burya ashobora guhita yibagirwa imihangayiko ye akibona umukobwa wambaye ubusa ariko umugore ashobora kuguma mu bitekerezo birenga igihumbi n’ubwo yaba ari mu gikorwa nyirizina.

Ibitekerezo bye mu gihe yakoze iki gikorwa atameze neza bishobora kukigiraho ingaruka ndetse no ku buzima bwe, nk’aho ashobora no kwibagirwa ko iyo mibonano mpuzabitsina ishobora no gutuma asama kandi wenda atabishakaga agahita yisanga ibitekerezo byinshi byatumye atibuka kwirinda.

3. Ibibazo

Ibibazo umugore ahorana mu rugo, ku kazi n’ahandi yirirwa bishobora kugira ingaruka ku gikorwa cy’akabariro. Umugore wumva ko akunzwe, yifuzwa, wubahwa akagirwa nyambere, akabariro ke gashobora gutangirira mu mutwe mu gitondo kakaza kurangirira mu gitanda ku mugoroba. Gashobora kubera aho ariho hose, mu cyumba, mu gikoni, mu bwogero, n’ahandi kuko aba afite ubushake.

Kubura inyunganizi mu mirimo yo mu rugo, kubura amahoro ku kazi ugahozwaho igitutu, kubura amagambo y’urukundo n’ibikorwa ku munsi bigira ingaruka ku mugore kugera ku mpera zawo. Urumva rero umugore wibera muri ubwo buzima bwo kutitabwaho mu buryo buhoraho, si kenshi wamubona yanejejwe cyangwa yagize ubushake mu gikorwa cy’akabariro.

4. Umugabo we nawe ashobora kuba impamvu

Hari abagabo badafite amakuru n’ubumenyi bihagije ku gikorwa cyo gutera akabariro. Batanazi ko ari igikorwa magirirane. Hari n’abatazi ah’ingenzi mu gutera akabariro, ntamenye aho ashakira ibyishimo ku mugore we, akaza agapfa kwinjiza atazi ibipfa n’ibikira. Uyu mugore ufite umugabo nk’uyu ntiyazigera yishima muri iki gikorwa kandi ahita anagutakariza ikizere ku buryo bigoranye ko yakubonamo umuntu ufite icyo ashoboye.

5. Impamvu z’uruhurirane

Umuntu ashobora kuba afite indwara runaka imuhoza ku miti yatuma iki gikorwa kitagenda neza. Diyabete, umuvuduko, Canseri, Umutima, imisemburo n’izindi zatuma igikorwa cy’akabariri cyangirika. Infegisiyo zo mu gitsina nazo zishobora kuba intandaro. Anemi, cyane cyane ku bakobwa bagira imihango ikabije. Kubagwa nabyo hari abagore bitera ingaruka zo kubura ubushake mu gutera akabariro.

Hari n’izindi mpamvu zishobora gutera umugore kubura ubushake

. Kuba umugore atwite cyakora iyo abyaye ibihe byongera kugaruka bikaba byiza iyo nta bundi burwayi afite.

. Kugera mu myaka yo gucura (hejuru ya 45) nabyo bigabanya libido ku bagore bikaba byateza iki kibazo cyo kugabanya ubushake mu kabariro. Ku bagore bamwe na bamwe ububobere bugendana n’ibihe by’imihango aho usanga bwiyongera cyane mbere ya ovirasiyo cyangwa iminsi y’uburumbuke nyuma bukagabanuka. Ubu nabwo bugira uruhare runini mu buryohe bw’akabariro.

. Kunywa itabi nabyo bishobora kuba inkomoko y’iki kibazo. Mu gihe kunywa agasembuye bishobora kongera ubushake muri iki gikorwa, kurenza urugero nabyo bishobora kuba bibi cyane. Hari imiti yo kuboneza urubyaro nayo ishobora gutuma umugore atakaza ubushake bwo gutera akabariro.

. Niba nanone abana baryamye mu cyumba aho bashobora kumva ibyo murimo, hari abagore bica intege yabona bimubuza kwisanzura kenshi akaba yagendanira ko igikorwa kikajya kimubihira.

Niba rero umugore wawe ajya ahura n’ibibazo byo guhora akubwira ko adafite ubushake bwo gutera akabariro, suzuma ibi tuvuze haruguru hanyuma umufashe kugaruka mu murongo. Niba kandi nawe uri umunebwe, udafite amakuru, shaka abandi bagabo bagenzi bawe muganire.

Ibitekerezo

  • Najyakwirwanahokbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa