skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto agaragaza ibihe bidasanzwe Barack Obama n’umugore we Michelle bamaranye imyaka 28 bari mumunyenga w’urukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Imyaka 28 irashize, Barack Obama na Michele Obama bari mu munyenga w’urukundo, aba bombi ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo, ndetse babereye bamwe icyitegerezo kubera ukuntu bakunze kugaragarizanyako bakundana.

Sponsored Ad

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017 n’umugore we bakunze kugaragaza amarangamutima adasanzwe ku mbuga nkoranyambaga, akenshi bidakunze gukorwa na benshi mu banyapolitiki cyangwa se abandi bayinyuzemo.

Umunsi ku wundi bakunze gusangiza amafoto atandukanye ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, umunezero ari wose, ku buryo urukundo rwabo benshi bavuga ko rumeze nko kwibera mu ijuru rito cyangwa se paradizo.

Ku Cyumweru, tariki 4 Ukwakira 2020, aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 28 babana nk’umugabo n’umugore, bagaragarizanya amarangamutima.

Barack Obama mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko umugore we yatumye ahinduka umugabo udasanzwe.

Ati “N’ubwo buri kimwe kiri kujya mbere, nashakaga gufata aka kanya nkifuriza isabukuru urukundo rw’ubuzima bwanjye. Buri munsi ndi kumwe na Michelle Obama utuma mba umugabo mwiza cyane, umubyeyi mwiza cyane ndetse n’umuntu mwiza cyane.”

Barack Obama muri ubu butumwa bwe yakomeje abwira abantu babusomye, gukomeza kwiyandikisha kugira ngo bazagire uruhare mu matora yo muri Amerika ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka azaba ahanganishije Joe Biden na Donald Trump.

Michelle Obama na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko mu gihe cyose amaranye na Barack Obama cyamubereye nko kuba muri paradizo.

Ati “[Imyaka] 28 ndi kumwe n’uyu muntu. Nkundira Barack Obama inseko ye, uko yitwara n’umutima wo kwita ku bafite ibibazo agira. Nishimira kumugira nk’umuntu dufatanya kunyura muri buri kimwe mu buzima gishobora kuza gishaka kuduhungabanya.”

Yasoreje ku magambo agira ati “Ndagukunda Barack.”

Uyu muryango ufitanye abana barimo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001. Ku wa 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa