skol
Kigali
startimes

Menya ibintu 6 ukwiriye kugendera kure niba uteganya gukora ubukwe n’umukunzi wawe

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 November 2020 Yasuwe: 5456

Iyo uri mu rukundo, hari byinshi uhindura mu myitwarire yawe kugirango urusheho kugenda wigarurira umukunzi wawe ariko uko urukundo rwanyu rugenda rukura niko mugenda murushaho kumenyerana buri umwe akagenda amenya ingeso undi afite ari nako mugenda mufashanya kuba mwahindura zimwe muri izo ngeso zishobora kuba zitajyanye n’ibyo mwifuza.


Sponsored Ad


Nk’uko abahanga mu by’imibanire babivuga, ngo iyo wegereje igihe cyo gusezerana n’uwo ukunda hari ibintu byinshi ugomba kureka mbere y’uko murushinga kuko bishobora kwica umubano wanyu.

1. Ugomba kwirinda icyatuma ugwa mu mutego wo gusambana

Buri gihe ugomba guhora wibuka ko uri hafi gusezerana, ibi bikagufasha kwirinda kuba wahura n’umuntu mudahuje igitsina muri ahantu h’ibanga kuko bishobora kuba byakugusha mu busambanyi ugatangira guca inyuma uwo mukundana kandi mutarabana. Rero ugomba kubireka ahubwo ukarushaho guha umwanya uwo mugiye kurushinga.

2. Reka gutekereza ko uri umuyobozi igihe uri kumwe n’umukunzi wawe

Iyo uri hafi kurushinga haba hakiri itandukaniro no kuba wararangije kubana n’uwo ukunda. Wigerageza gutegeka umukunzi wawe ngo ukomeze kumugaragariza ko nta kintu yafataho umwanzuro igihe muri kumwe. Ibi si byiza kuko bimuca intege akumva ko ari umunyantege nke. Gerageza ugaragaze ko muri ku rugero rumwe mu byo mukora byose.

3. Reka kumva amabwire

Iyi ni inama ikomeye ugirwa kuko akenshi haba hari benshi batifuza ko wabana n’umukunzi wawe. Ugomba rero gushyiramo ugushishoza kuko haba inshuti zawe, ndetse n’abandi benshi bazajya bakugira inama ariko siko bose bazaba bakwifuriza ibyiza. Menya gufata imyanzuro ku byo wemera ndetse n’ibyo uhakana.

4. Reka kumena amabanga y’urukundo rwawe

Buri gihe hagomba kuba hari amabanga hagati yanyu ajyanye n’urukundo. Igihe uri hafi gusezerana rero irinde kuba wagenda ubwira inshuti zawe ibyo uba waganiriye n’umukunzi wawe. Akenshi uzasanga abantu bifuza kumenya ibyanyu ariko si ngombwa ko ubibabwiraho.

5. Irinde icyagabanya igipimo urukundo rwanyu ruriho

Ntabwo ari byiza kwiyumvisha ko kuba mwaramaze kwemeranya kubana bihagije, ngo maze ugende witurize kuko ibingibi byatuma urukundo rwanyu rusubira inyuma bikaba byakurizaho no kuba rwazima burundu. Inama ugirwa ahangaha ni ukurushaho gukunda no kwita ku wo mugiye kurushinga kuko aribyo bizatuma mubana mu munezero.

6. Gendera kure ibitekerezo byo gukeka cyane

Gushaka gukekera umuntu ni kimwe mu bintu byakwangiza umubano wanyu. Gira umuco wo kubaza uwo mugiye kubana kuri buri kintu wumva urimo gushidikanyaho, umubaze wimenyere ukuri bitabaye ngombwa ko utangira kwihimbira ukeka ibishobora kuba bihabanye n’ukuri.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibimenyetso bishobora ku kwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu...

Nkuko abantu twese tudahuje imico ndetse n’imitere y’umubiri ninako burya...
4 January 2021 Yasuwe: 7565 0

Reba inama zizagufasha cyane mugihe uwo ukunda usanze yikundira abandi...

Hari ijambo rikunze gukoreshwa n’abantu aho baba bagira bati “kunda ugukunda...
27 December 2020 Yasuwe: 3879 0

Reba ibibazo 10 ukwiye kubanza kubaza uwo mugiye kurushinga nibyo...

Akenshi uzasanga abenda gusezerana babazanya ibibazo bitandukanye harimo...
22 December 2020 Yasuwe: 6484 0

Reba amayeri 10 abakobwa bakunze gukoresha iyo bashaka gukatira...

Abakobwa burya bagira uburyo bwabo bavugamo ibintu, cyane ko ubusanzwe...
18 December 2020 Yasuwe: 5379 0

Reba ibintu 8 bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane...

Uburyo umuntu yitwara mu rukundo byerekana uko agufata ndetse n’agaciro...
11 December 2020 Yasuwe: 5918 0

Reba ibyo ukwiye kumenya ku mukobwa ugira isoni

Umukobwa ugira isoni aba atandukanye n’umukobwa usanzwe haba mu mvugo,...
10 December 2020 Yasuwe: 5067 0