skol
fortebet

Menya uko wakwitwara mugihe uri gusomana n’umukunzi kugirango muryoherwe birenze

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ku muntu utarasomanaho na rimwe yumva gusomana bigoye, Ariko kandi ni byo. Gusoma umugore, umukobwa, umuhungu cyangwa umugabo bwa mbere ntibyoroshe. Kubibona mu mashusho biroroshye ariko kubishyira mu bikorwa ni ikindi kibazo.

Sponsored Ad

Aha twaguhitiyemo uburyo wakwitwara mu buryo bwo gusomana.

1.Ntabwo ugomba gusoma umukunzi wawe gusa ari uko mugiye guhuza igitsina. Gusomana bigomba gukorwa buri gihe nk’ikimenyetso cy’urukundo mufitanye.

2.Kugira ngo utigora mu gusomana, wikwishyiramo ibitekerezo byinshi byo gusomana nka kanaka wabonye cyangwa wumvise. Soma umukunzi wawe mu buryo busanzwe kandi bworoshye umwereka ko umukunze.

3.Mbere y’uko usoma umukunzi wawe cyangwa undi muntu ugomba kumenya niba abishaka. Ushobora kubimusaba cyangwa ukareba ibimenyetso byerekana ko agushaka nko kuba arimo kukwegera cyane cyangwa akumwenyurira k’uburyo ubona ko agukunze.

4.Ntugatamire umunwa wose w’umukunzi wawe. Abagore ntibakunda umuntu ubasoma ku buryo iminwa itoha cyane.

5.Ntugakomeze iminwa yawe. Jya ureka iminwa yorohe. Ntugafunge iminwa yawe. Ugusoma agomba kumva iminwa yawe yoroshye, yirekuye kandi ishimishije, imutegereje.

6.Abagore benshi bakunze gusomwa banakorwa mu misatsi. Ntukibagirwe gukora mu misatsi y’umugore wawe cyangwa undi mukunzi.

7.Ntabwo ari ngombwa ko ukoresha ururimi kugira ngo gusomana biryohe. Gusomana kwinshi kuryoha ntigukoresha ururimi. Gukoresha ururimi(French Kiss) biraryoha ariko iyo umuntu abisobanukiwe neza. Niba utabisobanukiwe, byihorere gusomesha iminwa biraryoha na byo.

8.Iyo umaze kumenyerana n’umukunzi wawe ushobora kugerageza uburyo bwo gusomana bwabashimisha.

9.Ntugasuzugure gusomana. Ni ubryo bwo kuvuga ibyo udashobora kwatuza amagambo! Kumubwira ko umukunda kandi ko wifuza ko muba umwe. Abagabo benshi babona ko gusomana ari inzira ifite aho ibaganisha-ku gitsina. Ni byiza kubaha gusoma ukabikora ubikunze, iyo umugore abibonye ashobora kugusaba ko mujya mu yindi ntera.

10.Ni byiza gusomana uhumirije.Ushobora gutangira gusomana ureba ariko iyo iminwa imaze gukoranaho ni byiza gufunga amaso kuko bituma wibagirwa byose ugatekereza gusa ku gikorwa cyo gusomana. Abantu bakunze kuvuga ko niba umugabo arimo kugusoma areba ataba akwitayeho. Ni byo. Nuramuka urimo gusomana n’umuntu ukabona arakanuye uzamenye ko utamuba mu mutima!

11.Mbese urashaka ko agusoma? Mwegere. Umusekere, umurebe mu maso aho kureba hirya cyangwa hasi. Wikwipfumbata ahubwo irekure. Ugomba kwerekana ibimenyetso by’uko ushaka ko agusoma .Ku bagore, niba wifuza ko umugabo agusoma ugomba kwicara umwegereye kandi umureba. Niba muhagaze ntugomba kumutera umugongo. Ahubwo uramwegera ukamureba mu maso! Ushobora kumusaba ko agufungira neza iherena cyangwa akurebera niba urunigi rwawe rufunze neza! Kugira ngo abikore bisaba ko akuzengurutsa amaboko icyo gihe uhita umureba mu maso uteretse amaso ukamuhamagara mu izina n’akajwi koroshye. Ntiyabura kugusoma.

12.Gusomana n’igitsina. Iyo musomanye cyane hari igihe muba mwumva mushatse kujya ku yindi ntera. Si byiza ko mujya mu yindi ntera mutabyiteguye kubera ingaruka ziterwa no guhuza ibitsina bitateguwe. Ni byiza guhitamo gusomanira ahantu byatuma mudashobora guhuza ibitsina nko mu busitani bwa rusange cyangwa muri film. Gusomana mwicaye ku buriri akenshi bivamo guhuza igitsina.

13.Gira isuku! Ugomba koza mu kanwa kandi ukaba uhumura neza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa