skol
fortebet

Mukadata ari kunsaba ko turyamana kugira ngo yemerere data kundihira kaminuza, nkore iki ?

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ndi umusore w’imyaka 21 nasoje kwiga amashuri yisumbuye gusa sinagize amahirwe yo kwiga kaminuza kugeza ubu kuko ntigeze mbona buruse ya leta, n’umubyeyi wanjye[papa] yanze kundihira nyuma nza kubwirwa na Mukadata ko ariwe wamubujije ndetse anansaba ko turyamana kugira ngo mbone ayo mahirwe.

Sponsored Ad

Uko byaje…

Ubundi mvukana n’abana batatu kuri mama witabye Imana n’undi umwe kuri mukadata , abandi tuvukana bahisemo kujya mu miryango njye kubera ko arinjye mukuru niyemeza kujya kubana na Mukadata. Mama wanjye yapfuye muri 2014 nyuma yaho muri 2015 data ahitamo kuzana undi mugore.

Niyemeje gukomeza kubana na data ndetse nemera kubaho mu buzima bwose mukadata azanshyiramo, uyu mugore wa data nta kibazo cye twari tubanye neza ntago antoteza ndetse mbona turi mu kigero kimwe kuko andusha imyaka ibiri[ni ukuvuga ko afite imyaka 23 y’amavuko].

Akimara kugera mu rugo twakundaga kuba turi kumwe mu rugo gusa nkabona hari imikino imwe anzanaho ariko nkumva ko wenda ari ukugira ngo mwisanzureho ndetse ndeke kumva ko ameze nk’abandi ba mukase b’abantu bakunda kubaho bameze nk’intare.

Yigeze kuntangaza igihe kimwe ubwo yansangaga mu cyumba cyanjye akanganiriza data yagiye ku kazi ndetse nza gushiduka yankuyemo imyenda nsigaranye isengeri ndetse na mucikopa nawe yayikuyemo asigaranye mayo, icyo gihe yankozeho nshiduka twasomanye gusa nza gushidukira hejuru ndamwiyaka nambara imyenda ndasohoka ndamucika.

Byaramubabaje gusa aza kumbwira ko nintemera ko turymana azansibira amayira amwe ndetse nkatangira kubaho nabi kuko ankunda mu buryo nawe yumva yaransariye ndetse akaba yumva ko umuti ari uko twajya turyamana mu gihe data adahari.

Naramuhakaniye mubwira ko ntakora ikosa ryo kuryamana n’umugore wa data maze ahita arya karungu ambwira ko byanga bikunze nzabona ko nibeshye, kubera ko ntagize amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya leta nabwiye papa ko nshaka kwiga mu ishuri ry’igenga ambwira ko azansubiza, hashize iminsi ambwira ko bidashoboka kandi ko nta bindi bisobanuro ngomba kumwaka.

Bwarakeye mukadata aza kunyigambaho ambwira ko ariwe wabiteye ndetse ampishurira ko ninkomeza kwinangira nkanga ko turyamana nshobora gutangira kubaho nabi no kubona ko nibeshye.

None ndibaza nemere ndyamane na mukadata ngo nkunde ntangire kwiga kaminuza?

Mungire inama ndakomerewe cyane!

Ibitekerezo

  • Uramenye ntuzakore icyo cyaha cyo kuryamana na mukaso kuko wazagira ibyago byinshi kubera icyo cyaha inama nakugira uzabibwire papa wawe ariko ashobora kumva ko umubeshya ahubwo mwapanga nuwo mugore hanyuma ukagambana na papa wawe ukamufatisha kuko ndumva ntakintu kizima yazamarira umuryango wanyu ubwo atangiye ubwo buraya buriya siwowe wenyine aba afite nabandi ikindi kandi abagore nkabo harigihe baba bafite n indwara akaba yayikwanduza uramenye rero utazabura byose, kuko nayo mashuri ushobora kuyiga ntagire icyo akumarira kuko byakwangiza mu mutwe dore uracyari muto ntiwiyicire ubuzima.

    oya rwose bireke Imana izagufasha

    Ntuzemere rwose, Haguma Ubuzima, ahubwo uzamufatishe, uzemere maze ugambane na Papa wawe amufatire Mucyungo azahita amenya ukuri.Ntuzakore ikosa ryo kuryamana nawe.

    Reka niba kimeze neza uzagicumite nta kundi

    Oya.
    Njye si uko byumva. Akenshi abagabo bameze batyo, nta mutima wo kwita kubana babo baba bafite. Iyo bidatewe no gukundwakaza biterwa n’ ibirozi bibahubika umutima.

    ahubwo reba police/ RIB, hanyuma mutegure neza uko bazamufata kd niyongera ku gutereta uzamusabe kujya ahandi hantu hatari mu rugo (ex: motel, hotel, Roji) murwego rwo kwemeza so ko nta mugore afite. Naho nimubikorera mu rugo nta cyo bizatanga so azavuga ko ari ukumuterera umugore urubwa bimwe bya bamukaso nyine.

    Ariko nimujya muri roji, bizagaragara ko ari we wakujyanyeyo kuko nta bushobozi wabona kuko uri umushomeri.
    gusa mission nkiyi iragora kuko kugira ngo akwizere mu gihe Police itaraza muzabikora da! Uzanyandikire kuri email nkufashe byihute.

    Yooo Ese uz’inkuru za Joseph, uzasome izo nkuru!gusa icyo nakubwira n’uko icyaha kibyara urupfu.Inama nakugira rwana intambara nziza kdi kwiga uziga ariko ntuzakore icyaha gitera umuvumo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa