Kigali
startimes

Umuhanzikazi uririmba gospel yasobanuye uburyo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima bigira ingaruka mbi ku mwana usamiwe ahatabona

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 8 March 2020 Yasuwe: 3409

Umuhanzikazi w’ indirimbo zihimbaza Imana, Patience Akpabio, yaburiye abashakanye ababwira ko gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima bigira ingaruka mbi ku mwana usamiwe ahatabona.



Patience Akpabio umaze kubaka izina mu gutanga inama zifasha mu kubaka ingo, yasabye abashakanye kujya babanza gucana amatara mbere yo gutera akabariro, avuga ko bizazana imitekerereze myiza mu isi no gukorera mu mucyo.

Patience Akpabio, umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, mu butuma yashyize kuri facebook nkuko bimenyerewe atanga ubutumwa bugenewe gushimangira ingo ziboneye kandi zigendera mu kuri, yagize ati:“Ntimuzongere gukorana imibonano mpuzabitsina mu mwijima n’abagabo banyu. Turi muri 2020 muge mucana amatara. Umwana usamiwe mu mwijima abona Isi mu buryo butandukanye n’uwasamiwe ahari urumuri.”

Yakomeje avuga ko tugomba kuboneshereza Isi tubihereye mu buriri, bityo bigatuma tugira Isi ikorera mu mucyo n’abana bafite imitekerereze myiza.

Avuga ko umugabo ukoreye imibonano mpuzabitsina mu mwijima yitwara nk’ umuntu utabona, avuga kandi ko abantu bakwiye kureka kwita abana amazina ajyanye n’umwijima, ko ahubwo bahitamo aijyanye n’urumuri, ati:“Reka ntituzongere kwita abana bacu ba Okon (bisobanura ijoro) ahubwo tuge tubita ba Uwana (bisobanura Umucyo).

Okon na Uwana ni amazina yo mu rurimi rw’ Ikiyoruba rukoreshwa muri Afurika yo mu Burengerazuba muri Nigeria, Togo na Benin.

Yakomeje agira ati “Mucane amatara ikaramu ige ku gitabo cy’umugore nta guhuzagurika.”

Patience Akpabio yasoje ubutumwa bwe yongera kwibutsa abasore n’inkumi ko bo icyo basabwa ari ukurinda ubusugi n’ubumanzi, kuko ngo imibonano mpuzabitsina igenewe abashakanye gusa.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo...

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo...
12 July 2020 Yasuwe: 6409 7

Reba ibizakubaho igihe uzahatira umuntu kukubera umukunzi

Urukundo ni kimwe mu bintu bizamura amarangamutima y’abantu babiri barurimo...
25 June 2020 Yasuwe: 2164 0

Mukadata ari kunsaba ko turyamana kugira ngo yemerere data kundihira...

Ndi umusore w’imyaka 21 nasoje kwiga amashuri yisumbuye gusa sinagize...
24 June 2020 Yasuwe: 3568 6

Reba impamvu isigaye ituma abasore birukira abakobwa bateye...

Umukobwa w’ikizungerezi akenshi usanga hari abasore benshi baba bamushaka...
24 June 2020 Yasuwe: 4220 1

Namuhaye ubusugi bwanjye habura icyumweru ngo turushinge bikurizamo guhita...

Burya gukunda no gukundwa biraryoha, hari igihe kigera kubera urukundo...
23 June 2020 Yasuwe: 5706 4

Irinde iyi myitwarire uzagira inshuti nziza nyinshi

Mu buzima bwa muntu, umuntu wese yumva ashaka gukunda agakundwa...
23 June 2020 Yasuwe: 2982 0