skol
fortebet

Reba ibintu 15 bizakwereka umukobwa cyangwa umusore uzi gusomana neza

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Inzobere zivuga ko gusomana bifite akamaro kenshi mu buzima kuko birema ibyishimo mu mubiri w’abakundna. Ibice bikunzwe gukoreshwa muri iki gikorwa aribyo ni umunwa n’amatama.

Sponsored Ad

Gusomana ntabwo bikorwa n’abantu gusa ahubwo n’inyamaswa zirabikora. Inguge, abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’inyamaswa bavuga ko zisomana mu rwego rwo kwiyunga no kugaragarizanya ubudahemuka n’ubufatanye hagati yazo mu gihe ziri gukemura ikibazo zari zifitanye hagati yazo.

Byaba ari ikibazo inyamaswa ziramutse zikurusha kumenya akamaro ko gusomana no kubikora neza. Dore ibintu bitanu ukwiye kwitwararika igihe usomana nk’uko bitangazwa na operanews.com.

1.Agenzura ko ufite umwuka umeze neza

Kimwe mu bintu byatuma gusomana bibangamira uwo muri kubikorana, ni ukuba umwuka uri guhumeka ufite impumuro mbi. Murabizi ko hari abantu bagira impumuro mbi mu kanwa ku buryo n’iyo ari kuvuga umwegereye ushobora kumwitaza. Ni byiza ko wirinda ibiribwa bituma mu kanwa hahumura nabi igihe ugiye gusomana kuko byakwangiza iki gikorwa.

Ibyo biribwa habamo ibitunguru, tungurusumu n’ibindi bishobora gutuma usohora umwuka mubi.

2. Umubiri wawe wose awerekeza mu gikorwa

Umuhanga bo gusomana abijyamo wese atari ugukoresha iminwa gusa. Fata umugore wawe mu mayunguyungu, mu bitugu, mu biganza, umukorarakore mu musatsi cyangwa n’ahandi ariko wumve ko imibiri yanyu yegeranye kandi iri gukora igikorwa. Ushobora no kuba uretse gusoma iminwa ye ukimukira mu ijosi, amatwi, umukondo n’ahandi hatuma yumva ubushagarira bukwira umubiri wose.

3. Akoresha ururimi rwe yitonze kandi ashyiramo ubuhanga

Hari abantu babikora nabi agatangira gukoresha ururimi cyane gusomana bigitangira. Koresha umunwa ugenda uwubumbura gake gake, wirinda kwasama cyane, kandi usa nubumbye kugeza ibintu bigeze aheza ubone gukoresha n’ururimi. Igihe rero ukoresha ururimi, rutware gake cyane kandi nturugeze kure. Rukoreshe neza wirinde ko gusomana bihinduka kurigata umuntu muri kubikorana.

4. Asohora umwuka muke

Iyo abantu bari gusomana hari ubwo amazuru aba yegeranye ku buryo ushobora guhumeka wahagira kandi usohora icyuka cyinshi bikabangamira uwo muri gukorana igikorwa. Ni byiza ko usohora akuka buke buke ku buryo utamuzibiranya ngo nawe umubuze guhumeka.

5.Ntabwo asoma umukunzi we gusa ari uko bagiye guhuza igitsina gusa ahubwo gusomana kenshi nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye.

6.Iyo asomana ntabwo yishyiramo ibitekerezo byinshi byo gusomana nka kanaka yabonye cyangwa yumvise. Asoma umukunzi we mu buryo busanzwe kandi bworoshye akwereka ko ugukunze.

7.Mbere y’uko asoma umukunzi we agomba kumenya niba abishaka.Ashobora kubimusaba cyangwa ukareba ibimenyetso byerekana ko agushaka nko kuba arimo kukwegera cyane cyangwa akumwenyurira k’uburyo ubona ko agukunze.

8.Ntago atamira umunwa wose w’umukunzi we. Abagore ntibakunda umuntu ubasoma ku buryo iminwa itoha cyane.

9.Ntago akomeza iminwa ye areka iminwa yoroshye. Ntafunga iminwa ye iminwa ye iba yoroshye, yirekuye kandi ishimishije, igutegereje.

10.Abagore benshi bakunze gusomwa banakorwa mu misatsi. Umugabo uzi gusomana neza ntiyibagirwa gukora mu misatsi y’umugore we keretse iyo umugore we yamweretse ko atabikunda.

11.Ntabwo ari ngombwa ko akoresha ururimi kugira ngo gusomana biryohe. Gusomana kwinshi kuryoha ntigukoresha ururimi. Gukoresha ururimi(French Kiss) biraryoha ariko iyo umuntu abisobanukiwe neza. Niba utabisobanukiwe, byihorere gusomesha iminwa biraryoha na byo.

12 .Ntugasuzugure gusomana. Ni ubryo bwo kuvuga ibyo udashobora kwatuza amagambo ! Kumubwira ko umukunda kandi ko wifuza ko muba umwe. Abagabo benshi babona ko gusomana ari inzira ifite aho ibaganisha-ku gitsina. Ni byiza kubaha gusoma ukabikora ubikunze, iyo umugore abibonye ashobora kugusaba ko mujya mu yindi ntera.

13.Ni byiza gusomana uhumirije.Ushobora gutangira gusomana ureba ariko iyo iminwa imaze gukoranaho ni byiza gufunga amaso kuko bituma wibagirwa byose ugatekereza gusa ku gikorwa cyo gusomana. Abantu bakunze kuvuga ko niba umugabo arimo kugusoma areba ataba akwitayeho. Ni byo. Nuramuka urimo gusomana n’umuntu ukabona arakanuye uzamenye ko utamuba mu mutima !

14.Mbese urashaka ko agusoma ? Mwegere. Umusekere, umurebe mu maso aho kureba hirya cyangwa hasi. Wikwipfumbata ahubwo irekure. Ugomba kwerekana ibimenyetso by’uko ushaka ko agusoma .Ku bagore, niba wifuza ko umugabo agusoma ugomba kwicara umwegereye kandi umureba. Niba muhagaze ntugomba kumutera umugongo. Ahubwo uramwegera ukamureba mu maso ! Ushobora kumusaba ko agufungira neza iherena cyangwa akurebera niba urunigi rwawe rufunze neza ! Kugira ngo abikore bisaba ko akuzengurutsa amaboko icyo gihe uhita umureba mu maso uteretse amaso ukamuhamagara mu izina n’akajwi koroshye. Ntiyabura kugusoma.

15.Gusomana no guhuza ibitsina. Iyo musomanye cyane hari igihe muba mwumva mushatse kujya ku yindi ntera. Si byiza ko mujya mu yindi ntera mutabyiteguye kubera ingaruka ziterwa no guhuza ibitsina bitateguwe. Ni byiza guhitamo gusomanira ahantu byatuma mudashobora guhuza ibitsina nko mu busitani bwa rusange cyangwa muri film. Gusomana mwicaye ku buriri akenshi bivamo guhuza igitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa