skol
fortebet

Reba ibintu bigera ku 10 umukobwa agomba kwimenyereza mbere yo kurongorwa ngo ajye kubana n’umugabo

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera nawe akava iwabo akajya
gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo
kuyagura.

Sponsored Ad

Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba ate
impungenge nyinshi yibaza twinshi mu byukuri umuntu yavuga ko dute
ishingiro, kuko nta numwe ushyingirwa adate amatsiko y’uko agiye kubaho.
Dore ibintu 10 umukobwa aba agomba kwimenyereza.

Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya

Benshi usanga iyo bamaze gushyingira bakuraho za telefone, bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo ariko biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi, akongera inshuti aho kuzigabanya, kuko hari igihe ava aha agashaka kure agasanga nta muntu ahazi, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.

Kwihanganira ibigeragezo

Agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiyekwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rute byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yajyaga abaho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou,honey,… buri kanya, ko izibana zikomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi,… aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.

Kwimenyereza gukora cyane

Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari bantu 2 bagiye kubaka urugo, mukobwa uba ugomba kwivanamo ubunebwe bwose n’ubutesi.

Gutangira kwirengagiza iby’iwabo

Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe, ibyo kuririmba ngo papa ate imodoka, amafaranga,… rwose agomba kumenya ko umutungo w’ababyeyi atari uwe cyangwa uw’umugabo we, niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye iriti.

Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya

Abagabo bakunda umuntu ubitaho, kimwe n’abana, akumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo.

Guhanga udushya

Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere, mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate,…

Kwimenyereza gukorera kuri gahunda

Mukobwa nushaka umugabo ugihuzagurika, muzajya muhora mu ntonganya, kuko abagabo baba bashaka umuntu udahuzagurika nubwo wenda hari n’abagabo usanga bajagaraye, niba aguhaye ibihumbi 100 byo kugura televiziyo uramenye utazagenda ukabigura imyenda utabanje kumubaza, niba ari iki ni iki ? Kandi irinde kumufatira aho ubonye hose, menya igihe cyo gukina, icyo kuryama n’icy’akazi !

Amabanga yo mu buriri

Hari abantu benshi banga gupfumbatwa, ariko mukobwa niba ugiye gushaka ugomba kumenya ko umugabo wawe azagupfumbata, kandi nawe ukamupfumbata, hari nababiteramo urwenya ngo ni ukwinjira mu muryango w’abarara bambaye ubusa, nawe rero uramenye !!

Menya gahunda yo gutegura umugabo, kandi umunezeze, agukunde,
umukunde !! Niba hari ibyo utiye amatsiko baza umubyeyi wawe, nyogosenge
cyangwa undi wisanzuraho ariko atari uwo kukworeka.

Kwimenyereze kurera no Guheka

Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba, uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa ahabwa uburere bwiza.

Irinde amabwire

Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa ibyubaka,… nawe rero iyo wishinze ibyo ubwirwa na buri wese ubura aho ufatwa ukisenyera nta n’iminsi ibiri, ikindi kandi va mu byo wirirwagamo ukiri umukobwa, niba hari aho ugiye menya gusaba uruhushya umugabo cyangwa se uhamubwire, ibyo utangira kubyimenyereza mbere utaranagera mu rwawe ! Ikindi kandi imenyereze gusenga kandi unabitoze uwo mugiye kubana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa