skol
fortebet

Reba ikizakubwira ko washimishije umugore wawe kugeza ku ndunduro mugihe muri gutera akabariro

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Urubuga aufeminin.com, rugaragaza ko igihe cy’ imibonano mpuzabitsina, umugore ageza ibyishimo bye ku ndunduro nyuma y’ umunezero mwinshi aba yahawe n’ igikorwa cy’ imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite ingufu nyinshi cyane.

Sponsored Ad

Ese Ibyo byishimo bituruka kuki?

Uru rubuga ruvuga ko iyo umugore abashije kurangiza neza ariho hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kuba bidasanzwe mu buzima iyo abashije gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza neza.

Nyuma iyo umugore amaze kurangiza, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro, bikurikirwa n’ agahe k’ ikiruhuko, cy’ umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Dore Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza.

1.Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’ aho isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yongereye ingano cyangwa se yahagurutse nk’ uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’ igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu tumeze nkuturi kumukirigita tumuzamukamo umubiri wose.

2.Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’ imitsi y’ amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho.

3.Ikindi kigaragaza ibi byishimo bikomeye, umubiri w’ umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ ubusanzwe ari wo utera ibyishimo by’ umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.

4.Bamwe mu bagore, ibyishimo byabo biherekezwa n’ ibindi bimenyetso bimwe na bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe mukorana iyo mibonano, kumufata ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri gahunda, n’ ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko abyifatamo.

Ibitekerezo

  • KWISHIMISHA hagati y’abantu badahuje ibitsina,Imana yabihariye gusa "abantu bashakanye mu mategeko".Soma Imigani 5:15-20.Ikibabaje nuko abantu babikoresha cyane mu busambanyi,bagasuzugura Imana yaturemye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Murakoze kutubwira kubyishimo byumugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa