skol
fortebet

Reba umunyarwandakazi watwaye umutima Sarpong wakiniraga Rayon Sports

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Michael Sarpong, rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko ari umu rukundo n’umunyarwandakazi kandi yumva yifuza ko ari we wazamubera mama w’abana be.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi amaze imyaka 2 mu Rwanda, muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Michael Sarpong yavuze ko yumva yifuza gushaka umukobwa w’umunyarwanda.

Yagize ati“mu Rwanda narahishimiye, haba abakobwa beza ku mutima no ku mubiri, nibyo rwose nifuza ndamutse nshatse nashaka umukobwa w’umunyarwanda akazambera umufasha nta gihindutse.”

Akomeza avuga ko afite umukunzi ariko atifuza kuba yahita atangaza, gusa ngo ubukwe bwo ntiyavuga ngo buzaba igihe iki n’iki. Yagize ati:

Mfite umukunzi hano i Kigali, urumva ko kuba yambera umugore byoroshye. Izina sindikubwira kuko ubwo ni ubuzima bwanjye bwite. Ubukwe ubu sinakubwira ngo ni igihe iki n’iki ariko ndabiteganya kandi nzabana n’umunyarwandakazi.

N’ubwo yirinze gutangaza izina ry’umukunzi, gusa hari umukobwa amaze iminsi ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anashyiraho amagambo y’uko bari mu rukundo.

Michael Sarpong, si ubwa mbere avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi dore mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Asinah Erra ariko urukundo rwabo ntirurambe bakaza gutandukana.

Ibitekerezo

  • URUKUNDO rw’iki gihe ni mu gitanda bikagarukira aho.Cyanecyane kuli aba ba Stars.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa