skol
fortebet

Twarakundanye arampemukira none yagambiriye kuzica umugabo wanjye ngo andongore, nkore iki?

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Muraho nshuti z’urubuga rw’umuryango n’abaruhuriraho. Nifuzaga kugisha inama nuko ni ikibazo kindemereye maranye 5ans kandi nabuze uwangira inama .nitwa umurerwa ariko amazina siyo .ndi umubyeyi ubyaye 2 nakundanye n’umuhungu twiga 6eme année secondaire turakundana cyane kuburyo mukigo twese bakundaga couple yacu uretse abayobozi nibo baturwanyaga kuko ntibyari byemewe gukundana mu kigo.
Twahuye n’inzira zitoroshye m’urukundo haha ku ishuri ndetse tunamaze kurangiza gusa twabyitwayemo neza icyo (...)

Sponsored Ad

Muraho nshuti z’urubuga rw’umuryango n’abaruhuriraho. Nifuzaga kugisha inama nuko ni ikibazo kindemereye maranye 5ans kandi nabuze uwangira inama .nitwa umurerwa ariko amazina siyo .ndi umubyeyi ubyaye 2 nakundanye n’umuhungu twiga 6eme année secondaire turakundana cyane kuburyo mukigo twese bakundaga couple yacu uretse abayobozi nibo baturwanyaga kuko ntibyari byemewe gukundana mu kigo.

Twahuye n’inzira zitoroshye m’urukundo haha ku ishuri ndetse tunamaze kurangiza gusa twabyitwayemo neza icyo gihe m’urukundo rwacu ntawifuzaga ku gutandukana n’undi iyo twabaga turikumwe .

Tumaze kurangiza ingando z’abana barangije kwiga secondaire naje kumutumaho ngo aze kunsura mu rugo iwacu kuko numvaga mukumbuye cyane kuko narinaramenyereye kumubona iruhande rwange igihe cyose ku ishuli urumva ko bitabaga byoroshye kubaho tutari kumwe kuko naramukundaga cyane cyane nawe kandi niko nabibonaga.

Ntarambiranye rero yaje kuza kunsura iwacu . Akihagera byari umunezero kuri twese. Igihe cyarageze biba ngombwa ko ambwira ngo bye nsubiye mu rugo gusa ntibyanshimishije kuko numvaga twakwigumanira .

Namusabye ko twagumana mu rugo iwacu kuko mbere yari yarambwiye mu buzima bwose ko atabanye neza na Mama we,yaranyemereye mbibwira ababyeyi bange barabinyemerera ko yahaguma kugeza igihe tuzabonera akazi mbese twakabona tutakabona yari yamaze kuba uwo mu rugo kuko baramukundaga nijye wari umwana usigaye mu rugo iwacu gusa twari twarareze n’abandi bana batari bafite ababyeyi barakura barashaka.

Byari byoroshye rero ko iwacu namwakira nk’umwana murugo. Igihe cyarageze biba ngombwa ko musiga murugo nkajya kwiga hanze gusa ntibyari bitworoheye jye n’umukunzi wange. Byabaye ngombwa ko musezera ndagenda ariko biguru ntege.

Ngeze aho nagombaga kwiga byarangoye kubaho aho atari nk’uko nabivuze haruguru bibangombwa ko mutumaho aho nigaga ngashaka inzu yanjye tukajya twibanira.
Naramuhamahaye mubaza niba yabyemera aranyemerera mubwira guhita ajya iwabo gushaka urupapuro rw’inzira nuko aragenda gusa byaje kurangira atarubonye kuko byasabaga inzira ndende kandi yari yabonye n’akazi hafi y’iwacu. Ubwo byaranze ntuza ntatuje ariko ndabyakira.

Nyuma twakomeje guhamagarana bisanzwe gusa dukumburanye. Hashize nk’amezi 6 ndikwiga ntagatotsi karaza mu rukundo rwacu gusa Mama yari yaramenye ko dukundana.

Nyuma yaje kumpamagara ambwira ko hari umukobwa uri kumwirukaho mu gace k’iwacu none akaba abona bizamubangamira mu rukundo rwacu . Icyaje kuntangaza ni uko yansabye ko namwemerera bagakundana byo kugira ngo uwo mukobwa atarwara cg akagira ikindi kibazo!
Nahise ngira ubwoba numva ko bazahita bakundana kuko ntahari ngo mwiteho. Mu rukundo rwacu twari twaragiranye igihango tunwana amaraso anywa ayange nange nywa aye dusezerana kutazahemukirana .

Amaze kunsaba ko yakundana n’uwo mukobwa ibyanyirarureshwa (we niko yabyitaga) naramwemereye ariko musaba kutazampemukira nk’uko twabigiranye igihango. Niko byagenze barakundanye gusa dukomeza guterephonana nijye namuhamagaraga kuko nijye byari bihendutse.

Naje kubura amahoro biba ngombwa ko ngaruka mu Rwanda kureba umukunzi mpageze iwacu nyine naje gusanga afitanye umubano wihariye n’uwo mukobwa. Ntiyari akingirira sentiments nka mbere .

Byarambabaje biba ngombwa ko musaba ko tubiganiraho . Mbere y’uko tumenyana yari yarabyaye umwana hanze akiga secondaire yari afite nka 18ans kuko ubu afite 27ans ariko mubyo yahuye nabyo mubuzima yabashije kumbwira ntiyari yarigeze ambwira ko afite umwana hanze.

Gusa nari namubwiye ko atagomba kumurekera ku gasozi ahubwo ko nitubona akazi tuzamufasha twanabana akatubera imfura yatwembi tukabana nk’umwana wa twebi .
Ntagiye muri byishi mumbabarire,namubwiye ko mbona yarahindutse cg se niba hari amakosa nakoze yayambwira nkamusaba imbabazi yambwiye ko nta kosa mfite, mubaza noneho we ikitagenda kuri jye ambwira ko nta kibazo ankunda nka mbere ,mbere turi kumwe ntawahamagaraga undi mu izina gusa byarahindutse akajya ampamagara mu izina jye ariko nkomeza kumwita chéri kuko sinashoboraga kumuhamagara mu izina.

Yari yarabonye akazi hafi yo murugo abantu yakoreshaga 30min n’amaguru abantu bambwiraga ko uwo mukobwa biriranwayo yaje kumureba bakanatahana sinabihakanye cg ngo mbyemere kuko abantu twari duturanye ntibari kumbeshya kuko ntawari uziko dukundana kuko Mama yari yarababwiye ko ari umwisengeneza we.

Naje kugwa kuri msg wa mukobwa abwira chéri wange ngo bigire I Kigali kwibanira icyantangazaga rero ni uko uwo mukobwa yari imfubyi ntanamafraranga yagiraga nta n’ubwo yari yararangije secondaire yagarukuye 3eme année secondaire kand uyu mucheri wange nawe ahanini nijye namufashaga kuko jye nari mfite udufaranga duke ariko dukemura ikibazo bike hagati yange na chéri.

Niyo yari agitangira akazi kandi ntabwo kari kuba katunga umuntu. Namubajije impamvu ankoreye ibi imbere y’abavandimwe n’ababyeyi n’inshuti akaba ampemukiye mwibutsa ko atatiye igihango gusa ntiyabyitaho .

Nahisemo kumireka agasanga uwo yakunze turangije kwiga secondaire hari grand frère uba mu Budage yari yarambwiye ngo ashakire umuntu unshakira visa nze kwigayo ndabyanga kuko numvaga ntareka umu chéri wange kuko nabimugishijeho inama (chéri) niba nakwemerera musaza wange ,arabyanga ngo ngiye nahita mwanga mubwira ko ntabikora ariko ambera ibamba aravuga ngo ningenda aziyahura kuko yari yarabigerageje kenshi rero kwiyahura nkamubuza byaturukaga kukumfuhira byabaye ngombwa ntaho ngomba kujya.

Maze kubona ko yihebeye undi namubwiye ko nsubiye ku ishuli ndagenda kuva ubwo noneho ntanatinye gukora ibipfuye amaso imbere y’umuryango wange harimo kuzana uwo mukobwa kumusura murugo iwacu buri lundi agataha ijoro kuko uwo mukobwa yari atuye mu Kagali kandi twari twegeranye kitari hafi cg kure.

Ubwo ntiyongeye gufata phone yange nange nanga kwirirwa mubuza amahoro mpindura number yange . Ndangije umwaka Wa mbere nahise mbwira grand frère ngo ambwire noneho wa muntu anshakire visa ntibyatinze nahise nyibona ngira n’amahirwe ngezeyo mpita nkomeza kwiga nyuma rero y’umwaka naje gukundana n’umunyakanada waho mubwira uburyo nahemukiwe mu rukundo anyizeza ko azamara ako gahinda yambereye umuhoza arankunda koko gusa jye wa mu chéri yanze kumvamo .

Ntibyatinze wa munya canada twakoze ubukwe ubu dufitanye abana 2 turakundana ndamukunda gusa umu chéri wambere yanze kumvamo. Wa mucheri wange yaje gushakana nawa mukobwa ubu bafitanye umwana .

Gusa tugikundana yari yarambwiye ngo nitutana azajya mugisirikare ngo azice umugabo wange, ngo naho jyewe nishake nzabe mbyaye 5 azangira umugore .
Koko niko byaje kugenda narashatse ahita ajya mugisirikare ngo abwira abantu b’iwacu ko agiye mu gisirikare ku mpamvu zange ngo kdi azihorera. Ubwo ariko yabibwiraga inshuti ze yari amaze kugira aho iwacu .
Yaje kumbwira ko n’amafoto yange yayaciye yose ,jye mfite aye sinabona intege zo kuyaca kuko nabuze intege zabikora .

None rero bavandimwe ndiba nti ese ko ashinja ko arijye wahemutse, nanjye ndababaza ese nijye ubu wahemutse cg niwe? Ikindi ese ko yavuze ko azanyicira umugabo kandi abana yirirwa abaza amakuru yange niba ntaraza ? Mfite ubwoba bwo kuzajyana mu Rwanda umunyamahanga w’abandi uwo muhungu atazamugirira nabi ikindi kibazo kinkomereye ni uko umugabo wange ashaka kuza mu Rwanda kadi namuhishe ibyo uwo muhungu yambwiye azamukorera .

Ndibaza nanone nti ese ubwo yarankundaga? Bavandimwe mungire inama mbimaranye igihe kandi bimbuza amahoro. Nanone ndibaza nti ese bizashoboka ko nzamwibagirwa? Ko maze imyaka ijya kuzura itanu ngerageza kumwikuramo bikanga. Mumbabarire ntimumbwire nabi ndabinginze mumfashe bavandimwe . Murakoze gusa ndaremerewe. Imana ibahe umugisha kubw’inama zanyu muri bungire kandi ndabizeye.

Ibitekerezo

  • Ntakosa ufite ntanicyo utakoreye uwomukunziwambere hagaciro papawipfura nubuhetabawe bwiza ukurikose umugabowawe amenye ukoyitwara udapfakara kubera iyonjiji ubundi usenge

    Iryo niterabwoba yigukanga igihugu cyacu cyigendera ku mategeko kandi gifite ubuyobozi bwiza nta musirikare ukora ibyo, ikindi kandi niba umugabo wawe yifuza kuza gusura abavandimwe bawe rwose ntuzamubuze uzabanze umenyeshe ubuyobozi ikibazo ufite umenyeshe nukuriye ingabo aho uwo mukunzi wawe wambere akorera ubundi uze nu mugabo wawe mwisurire ababyeyi ntacyo azabatwara igihugu cyacu kigendera ku mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa