skol
fortebet

Umugabo wanjye yambwiye ko azanyirukana mu rugo anziza gufana ikipe ya Rayon Sports- NKORE IKI?

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Sinzi niba nabyita akarengane, sinzi niba nabyita uburwayi cyangwa se ishyari, ariko ntabwo norohewe kuko umugabo wanjye ampoza ku nkeke, ambwira ko ninkomeza gufana ikipe ya Rayon Sports azanyirukana cyangwa akanta mu rugo njyenyine.

Sponsored Ad

Nitwa Violette , umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we ntabwo akunda ibintu by’imipira ariko hari ikipe akunda mu Rwanda nubwo atajya abibonera akanya cyangwa ngo abigaragaze.

Iyo mfite akanya ngerageza kujya kureba imikino ya Rayon Spors, muri karitiye bose baranzi ko nyifana cyane, mbese iyo yatsinze karitiye yose iba ibizi ko ndara neza.

Ibi rero ntabwo binyura umugabo wanjye, anshinza kuba imburamukoro, ngo nabaye indaya, ngo abana be basigaye birera, ngo njye nkirirwa inyuma y’imipira. Ariko ibyo anshinza nkasanga ntaho bihuriye n’ukuri kuko inshingano zose nzikora uko bikwiye, nabo bana mbana nabo nta n’ikibazo baba bafite.

Yageze naho ambwira ko nyiri igipangu dukodeshamo yamuhaye gasopo, ngo ndabangamye, ariko nyuma mbajije bambwira ko nta kibazo dufitanye. Mbese mbona ari izindi mpamvu anshakaho zitajyanye n’ikipe mfana.

Imyaka umunani tumaranye, twabanye abizi neza ko mfana iyi kipe, ntabwo yigeze abona n’umunsi n’umwe nyivaho, mbere bwo yajyana ananshyigikira, twaba twatsinze akampamagara ati ‘mwabikoze sha’ none ubu sinzi icyabaye.

Abyuka ajya ku kazi na njye nkakajyamo, si njya mu kabari wenda ngo abe yavuga ko muca inyuma, si mpomba wenda ngo avuge ko ntakaza umwana mu mipira umutungo w’urugo ugatikira. Mbese nabuze icyo nakora.

Inama zanyu ziranyubaka, ese ikipe nyireke burundu, kuyireka ndumva ntabibasha, kwicara nkaba ntavuga mu kanwa kanjye ‘Rayon Sports’ numva bitashoboka kuko mu myaka maze ku Isi, imyinshi nayimaze mfana iyi kipe,… ubu nahawe itegeko ko niyongera kumva nyivuze cyangwa ngo nagiye kureba imikino yayo, nzirukanwa mu rugo cyangwa akaruntamo. Nkore iki?

Ibitekerezo

  • Iki ni igitekerezo cy,umwanditsi si icy,umufana kandi musabe yirinde gukinira kuri rayon sport n,abafana bayo kuko bari ku rwego international ale. Nabe agumanye na local teams twe ntacyo twavugana!

    Shyuuu! Bibiliya iravuga ngo niba urya ibisitaza abandi ibyiza nuko wabireka!! Ubwose wasenya kubera gufana ikipe? Ubwo ahubwo we iyo akubonye uko urikwitwara ngurigufana abona bitaguhesha icyubahiro nkumugore ashaka kukubona utuje!! Gufana singombwa kujya aho ikipe yakiniye . Menya ubwenge wubake wo gacwa we!! Ntugasenye hejuru yikipe y, Imana ntizabura abayifana ndaguhannye!!

    Mubwire ko rayon ari ikipe y’imana kndi ntawanga rayon ngo bimuhire ariko se uwo mugabo iby’urugo abihuza ate na rayon ndi weho najya nambara ubururu n’umweru kugeza no kw’ikariso y’imbere

    Muzicare mubiganireho,ariko niba atagusha atagushaka uzamureke,ntiwabur umurayons ugutwara

    Mugore mwiza rero,kubaka si umukino!!!!Rwose abagabo nk’abo bafite imyumbire idahwitse babaho cyane!!Uwanjye we yajyaga yanga ko dutahana ubukwe bw’umuryango akanga ko tujyana ,ngagenda jyenyine agahita itumira indaya bagasambana!!Naba mvuye mu bukwe akantuka,akamfungirana mbese sinakubwira!!Amairwe twaje gutana tumaranye imyaka ine.Icyo nakubwira rero niba ntazindi ngeso mbi afite akaba atunze urugo,reka ibyo gufana cyane,ujye ufanira mu mutima ubundi utuze wubake shenge wirerere abana.Rwose uzamwreke ko utagifana ubukore bucece utagombye gutuma abona impamvu.Jye nuko mbyumva

    Njye mbona urengera bikaba byararengeje urugero, ibaze nawe umunyarwandakazi uhora mu mipira yataye mu rugo umugabo nabana umugabo wawe ni serious mwunvire

    Nange nakwirukana, ufana gasenyi ute imbere y’umugabo wifanira APR sha

    Wowe ntuzaruvemo ahubwo byaruta we akagenda akakurekera ibyishimo byawe

    sha njye inama nakugira Niko wagabanya ibyo
    kuyireba kuko ago kugirango igisenyere wabireka

    mureke wifanire nakwanga nzakwijyanira nange ndi umureyo

    Nubwo utavuze ikipe umutware wawe akunda aho mu Rda, ariko uwunva yayibwira, wisenya rero ikipe ikuri kumutima ihangane nigihe gito nawe azaza mufatanye gukunda ikipe nyayo,kuko nabarikure bose izabazana!!!!!tuzamugira kumavi azumvukuri.murakoze.

    Vamumino wubake wamugoere we! Iyo kipe c izakubakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa