Kigali

Umukobwa w’umuherwe Bill Gates w’imyaka 23 yegukanwe n’umwarabu[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 31 January 2020 Yasuwe: 8239

Umunya-Misiri witwa Nayel Nassar w’imyaka 28 y’amavuko yambitse impeta y’urukundo Jennifer Gates, uyu ni umukobwa w’umuherwe Bill Gates wo muri leta zunze ubumwe za Amerika.



Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yasohoye amafoto ahoberanye na Nassar bari mu gace k’urubura yambaye impeta y’urukundo ikozwe muri diamond, bari bamaze imyaka 4 bakundana.

Jennifer yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Nayel Nassar yamutunguye ubwo yamwambikaga impeta mu birori byabereye ahantu hihariye kandi hafite igisobanuro.

Ati “Niteguye kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose, duseka kandi dukundana by’intangarugero.” Nayel Nassar we yavuze ko Jennifer asobanuye buri kimwe cyose mu buzima bwe.

Yagize ati “Yavuze ‘Yego’. Ndiyumva nk’umugabo w’umunyamahirwe kuri iyi Isi kuva ubu. Jennifer uvuze buri kimwe mu buzima bwanjye ntashobora gusobanura.”

Uyu mukobwa wa Bill Gates yavukiye ahitwa Medina mu Mujyi wa Washington. Yasoje amasomo ye mu bijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Stanford, bose bize muri kaminuza imwe kuko na Nassar w’imyaka 28 ari gushakisha impamyabumenyi mu bijyanye no gucunga imari muri Kaminuza ya Stanford.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Umukobwa w’umuherwe Bill Gates w’imyaka 23 yegukanwe n’umwarabu[AMAFOTO]

Umunya-Misiri witwa Nayel Nassar w’imyaka 28 y’amavuko yambitse impeta...
31 January 2020 Yasuwe: 8239 1

80% by’abari hagati y’imyaka 18-33 bababazwa n’abo bakunda

Kwangwa n’umukunzi wawe utabwiwe impamvu, benshi bavuga ko biterwa...
27 January 2020 Yasuwe: 1227 1

Dore uburyo warwanyamo indwara yo gufuha

Hagati y’abantu bakundana hakunze kugaragaramo akantu ko gufuha hagati yabo...
27 January 2020 Yasuwe: 3445 0

Barack Obama yatomaguye umugore we Michelle Obama maze ababakurikirana ku...

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za amerika Barack Obama,...
18 January 2020 Yasuwe: 5656 0

Umunyarwanda Tumaine wakoze kuri Youtube yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri...

Umunyarwanda Tumaine Basaninyenzi uzwi nka Tuma Basa umwe mu bakoze mu bigo...
2 January 2020 Yasuwe: 4095 1

Umukobwa w’imyaka 19 yamaze igihe ashakisha Papa we nyuma aza kumubona...

Nyuma y’imyaka 19 yose y’ubuzima bwe atarabona se umubyara ariko amushakisha,...
7 December 2019 Yasuwe: 11593 1