skol
fortebet

Umukunzi wawe nagusoma muri ubu buryo uzamenye ko ashaka imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Gusomana ni igikorwa akenshi kerekana urukundo mu mibanire. Ntabwo mubyukuri abantu basomana n’abo badakunda, kubakobwa ho kugusoma byerekana ko bakwiyumvamo ariko ikibazo kinini kiba mu kumenya ingano y’ibyiyumviro agufitiye.

Sponsored Ad

Gusomana kandi bikoreshwa mu kugaragaza amarangamutima atandukanye kandi buri ryose rikagira ibisobanuro bitandukanye. Abagabo bakunda gusoma abagore ariko biba ingenzi kumenya ko buri bizu yose igira ibiyiranga n’icyo isobanuye.

Hari rero uburyo butandukanye umukobwa ashobora kugusoma kandi bwose buba bufite icyo busobanuye. Kumenya ibi rero byagufasha by’ukuri kumenya icyo umukunzi wawe ashaka cyangwa uburyo yiyumva muri ako kanya.

Kugusoma iminwa isa n’aho ifunze cyangwa yegeranye cyane

Iyo umukobwa agusoma ariko ntatandukanye iminwa ye ngo yisanzure, biba bisobanuye ko adashaka ko ibintu bijya kure. Mu yandi magambo, aba yumva ko niyisanzura cyane ikiri bukurikire ho ari uko mukora imibonano mpuzabitsina bityo akagenda akwiyima bucye bucye ngo mutayikora.

Kugusoma buhoro buhoro kandi wumva abyitayeho

Ubu buryo nibwo bwambere igitsina gore kiri murukundo gikoresha mu gusomana. Iyi bizu ni ikimenyetso cyeruye cyo kuba yarekuye amarangamutima ye yose bitari mu gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo mu rukundo. Iyo umukobwa akwiyumvamo ni ubu uryo agusoma by’umwihariko iyo ari ubwambere umusomye. Ubu buryo bwo gusomana buzamura amarangamutima yose ye uko yakabaye.

Iyo agusoma vubavuba wumva yenda kugira n’impumu

Ubu buryo bwo gusomana busobanura ikintu kimwe cy’uko umukobwa aba yifunguye cyane kandi akaba ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo agusoma n’ururimi

Ibi bihishura impu ze zombi. Muri ubu buryo, umukobwa ashobora kukwereka koashobora kukubera mwiza cyangwa mubi. Uku gusoma kwerekana ubucakura bwe kandi abikora kugira ngo yereke umugabo ko ashobora utuma atekereza bitandukanye.

Ubu ni bumwe mu buryo bw’ibanze igitsina gore gisomana. Ni byiza kumenya icyo umukunzi wawe ashaka ukanubaha ibyiyumvo bye. Bizu ntabwo ari bizu gusa, hari icyo iba isobanuye ukwiye kwitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa