skol
fortebet

Umunyamakuru Rusakara yakoze ubukwe na Divine[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, umunyamakuru Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakaza gukurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi, na cyane ko uyu munyamakuru Rusakara akunzwe n’abatari bake bumva ikiganiro akora mu masaha y’igitondo kuri KT Radio.

Gusezerana imbere y’amategeko byo byabaye mu minsi mike ishize.










Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ubukwe no Kubyara,byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa